RFL
Kigali

Inzu y’imyenda ya Sheebah Karungi iri hafi gufungura imiryango

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/03/2018 16:44
0


Abenshi mu byamamare bakunze gushaka ikindi kintu bakora ku ruhande kibabyarira inyungu gitandukanye n’akazi kabagira ibyamamare. Ni muri urwo rwego Sheebah Karungi wo muri Uganda nawe agiye gukora itandukaniro.



Bamwe mu bakobwa bakunze kugira inzu zimurika imideri zikanagira imyenda igezweho, ni na byo Sheebah Karungi nawe yagarutsemo. Ubusanzwe Sheebah Karungi yigeze kubikora asa n’ubihagaritse ariko agarutse nk’utarigeze kubivamo.

Sheebah

Ku ikubitiro iyi ni yo myenda Sheebah yabanje kugaragaza avuga ko agiye kugaruka mu by'imideri

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sheebah muri iyi minsi ari kugaragara mu myambaro idasanzwe ndetse igaragara nk’iy’abamurika imideri. Ananyuzamo akabyambara agiye ku rubyiniro dore ko kandi aherutse gutangaza ko ari hafi gufungura inzu y’imideri.

 Sheebah akoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza imyenda

Ibi bituma abenshi bagira amatsiko yo kumenya aho iyo nzu yaba iri ariko Sheebah ntaratobora ngo avuge aho iyo nzu izaba iherereye ngo bamwe mu bazayikunda bamenye aho bajya kuyigurira.

Bigaragare ko ari mu gihe cyo gutera abantu amatsiko y’iyo nzu akoresheje imbuga nkoranyambaga kuko imyenda yo biragaragarako ihari. Amwe mu mafoto y’imyenda amaze kugaragara yambaye isa n’ikoze kimwe ariko buri wose ufite umwihariko wawo.

Why Sheebah Karungi OutFits Are  Leaving Male Fans In Wonderland

Sheebah

Ubusanzwe Sheebah akunze gushinjwa kwambara imyenda ishotora abagabo n'abahungu

Sheebah

Sheebah

Abategereje iyi myenda n'amatsiko menshi ni benshi

Sheebah

Iyi myenda yose iri kwerekanwa ku mbuga nkoranyambaga

Sheebah

Iyi myenda biragaragara ko iri mu bubiko igisigaye ni ukuyishyira ku isoko ikagurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND