Hari ku itariki ya 1 Ugushyingo 2016 ubwo Muneza Christophe uzwi nka Christopher yashyiraga ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram ateguza abanyarwanda indirimbo ye nshya yari ahuriyemo na Meddy icyakora atigeze atangaza izina ryayo, kuri ubu umwaka urirenze abanyarwanda bategereje iyi ndirimbo barahebye.
Christopher yatangaje ko agiye gushyira hanze iyi ndirimbo ari kumwe na Meddy nyuma y’amezi hafi atatu amaze gutandukana na Kina Music, ibi byatumye benshi mu bakurikiranira hafi muzika bishimira iyi ntambwe ikomeye uyu muhanzi yari ateye nk'umuhanzi wari umaze kwitandukanya na Kina Music yamufashaga. Ibi bifatwa nk’ikinyoma nyuma yuko ubu umwaka wirenze abakunzi ba muzika bategereje indirimbo nshya ya Christopher bagaheba.
Umwaka urirenze indirimbo igomba kujya hanze byihuse
Mu minsi ishize ubwo Christopher yaganiraga na Inyarwanda.com yabajijwe n’umunyamakuru wacu aho umushinga w’iyi ndirimbo ugeze,atangaza ko igihe icyo aricyo cyose iyi ndirimbo izajya hanze cyane ko we avuga ko yarangiye igisigaye ari ukuyishyira hanze nkuko yabyibwiriye umunyamakuru ahamya ko atigeze avuga igihe iyi ndirimbo izagira hanze.
Ubwo yateguzaga abantu indirimbo iyi ndirimbo mu Ugushyingo 2016 Christopher yashyize hanze ifoto avuga ko iyi ari indirimbo igiye kujya hanze bya vuba ati”Coming soon”, icyakora benshi mu bakurikiranira hafi umuziki ntabwo bari bamenyereye ‘Soon’ ishobora kumara igihe cy’umwaka itaragera hanze ari nayo mpamvu bamwe mu baganira na Inyarwanda bahamya ko uyu muhanzi yirengeje umwaka abeshye abanyarwanda.
Kuri ubu Christopher yamaze guteguza abantu indirimbo ye nshya yise 'Isezerano'
Hari abibazaga ko Christopher kuri gahunda y’indirimbo azakurikizaho ari iyi ndirimbo ku buryo umwaka wa 2017 uzarangira amaze gushyira hanze iyi ndirimbo hari n'abatangiye gutekereza ko izarangirira mu magambo, ariko we bihabanye n'ibyo waba wibazaga kuri iyi ndirimbo Christopher yamaze gutangaza ko mu ntangiriro za 2018 azashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Isezerano’.
TANGA IGITECYEREZO