RFL
Kigali

Intego yanjye ni ukuba icyamamare cy'intangarugero ku bato n'abakuru-T Rock(VIDEO)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/10/2014 10:40
1


Umuhanzi uri kuzamuka mu njyana ya RnB na Pop, T Rock wamenyekanye mu ndirimbo Nimba padiri, arakataje mu guteza imbere impano ye ayigaragariza abanyarwanda, aho kuri ubu yanamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indi ndirimbo ye nshya yise ‘Ku izima’.



Mu gukora umuziki uyu musore atangaza ko yifuza kumurikira abakunzi b’umuziki impano imurimo, ariko kandi agamije kubikora bikamugeza ku rwego rushimishije, uretse ku mutunga akaba yagira uruhare mu kubera benshi ikitegererezo n’intangarugero ku buryo yizera ko mu gihe kiri imbere hari benshi bagira aho bagera hafatika buririye ku izina rye.

Mu kiganiro na T-Rock ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya, yagize ati “ Intego yanjye ni ugukora cyane, ngamije gutera imbere nkanahagararira u Rwanda, nkaba itandukaniro n’intangarugero kuri buri muntu.”

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ku izima'


Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo, T-Rock avuga ko afite indi mishinga y’indirimbo ateganya gushyira hanze harimo iyo arimo akorana na Bruce Melody igomba gusohoka mu mpera z’uyu mwaka hamwe n’undi mushinga w’indirimbo afitanye na Jay Polly izasohoka mu ntangiriro z’umwaka utaha nk’uko yabidutangarije.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bertrand9 years ago
    komerezaho musore,tukuri nyuma,,





Inyarwanda BACKGROUND