RFL
Kigali

Injyana ya Afrobeat imaze kugeza abahanzi bo muri Nigeria ku rwego mpuzamahanga rwo gucuruza umuziki wabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/10/2018 18:49
0


Ubundi hari inkuru ziba zumvikana neza ku ruhando mpuzamahanga nko kuva umuziki wo mu njyana ya Afrobeat uva mu gihugu cya Nigeria. Ibi byatangiye kugaragarira ku muhanzi w’icyamamare Davido.



Mu kwezi kwa Gicurasi ubwo umuhanzi uzwi na benshi kandi ukunzwe n’abatari bake, Davido wo muri Nigeria yaririmbaga muri Suriname, agahugu gato ko muri Amerika y’Epfo yatunguwe no kubona abantu bagera ku bihumbi icumi bakubita bakuzura aho yaririmbiye.

Yari amateka atarakozwe n’undi wese mubahanzi b’ibikomerezwa byo muri Nigeria bose nka ba Tiwa Savage, Wizkid, Niniola ndetse n’abandi bakora injyana ya Afrobeat barimo na Davido ubwe. Ibi rero biri guhesha ibyamamare byo muri Nigeria gucuruza umuziki wabyo ku rwego mpuzamahanga ndetse no gukorera ibitaramo ahantu hakomeye nka New York na London ndetse no mu mafestivale akomeye cyane.

Bamwe mu bahanzi bubatse amazina muri iyo njyana, bari kwegeza hirya abandi bagenzi babo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuri YouTube ndetse n’ibindi bikorera kuri murandasi nka Spotify bibafasha kwaguka kurushaho.

Uretse kuba abafana babo bakunda ibihangano bakoze, na bimwe mu byamamare byo ku rwego mpuzamahanga bigenda bigaragaza ko bikunze bimwe mu bihangano by’abanyanigeriya. Nka Drake yakoranye na Wizkid muri One Dance, indirimbo yabiciye bigacika mu myaka ya za 2016 ndetse ikaba yaranamaze ibyumweru 10 mu ndirimbo 100 zagiye kuri BillBoard. N’aba DJ batandukanye varimo Major Lazer ndetse na DJ Snake bakunda gukina indirimbo zabahanzi bo muri Nigeria cyane.

Quavo, umuraperi wo muri Amerika ari gukorana na Davido kuri Album ye yatangiye gukora izaba iriho Mixtape yise Migos na Ciara yashimangiye ko Tiwa Savage yamubereye isoko y’inganzo ku ndirimbo ye aheruka gushyira hanze. Ikindi cyiza Afrobeat imaze kugeza ku ruhando rwa muzika ni uko mu myaka ibiri ishize, inzu ifasha abahanzi ya Sony na Universal Music zombi zabashije gufungura amazu y’ubucuruzi muri Nigeria, gusinyisha abahanzi batandukanye bakora injyana ya Afrobeat bagatangira kubafasha kugeza kure ibihangano byabo n’ibindi.

Ibi ariko ntibivuze ko abahanzi bari kungukira mu kureberera gusa, ahubwo ibi bibarinda cyane ubushishuzi bw’ibihangano by’abandi, kuticururiza umuziki wabo kuko hari abandi uba uri mu biganza n’ibindi bitandukanye birimo kurushaho kwamamara no kubaka izina. Ibi rero biri no guteza imbere abahanzi ubwabo bibageza ku yindi migabane, biteza imbere umuco wa Nigeria n’uwa Afrika ndetse binatanga andi mahirwe atandukanye.

Source: Qz.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND