Umwaka wa 2017 uri kugana ku musozo, hasigaye iminsi mike ngo umwaka urangire, umwaka wabaye mwiza muri muzika nyarwanda cyane ko hasohotse indirimbo nyinshi zanamamaye cyane mu Rwanda. Ni muri urwo rwego twifuje kumenya indirimbo eshanu zikunzwe cyane mu Rwanda aho twifashishije bamwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe ariko banakurikirana umuzik
Bamwe mu banyamakuru baganiriye na Inyarwanda.com harimo Rutamu Elie Joe uzwi cyane nk’umunyamakuru w’imikino kuri Radio 1, Mahoro Nasri, umunyamakuru w’imikino wa Radio Flash Fm, David Bayingana umunyamakuru wa Radio 10, Rugangura Axel wa RBA ndetse na Fuadi Uwihanganye nawe akaba umunyamakuru w’imino kuri Radio 10.
Rutamu Elie Joe/ Radio 1
Ikinya ya Bruce Melody
Zahabu ya Charly na Nina
Super Star y’umuhanzi Social Mula
Slowly y’umuhanzi Meddy
Amadayimoni y’umuhanzi Kitoko
Mahoro Nasri / Flash fm
Deep in love ya Knowless
Binkolera ya The Ben na Sheebah
Slowly ya Meddy
Ikinya ya Bruce Melody
Owooma ya Charly na Nina
Fuadi Uwihanganye/ Radio 10
Thank you ya Tom Close na The Ben
Nkuko njya mbirota ya Yverry
Super Star ya Social Mula
Slowly ya Meddy
Winning team ya Knowles
David Bayingana/Radio 10
Habibi ya The Ben
Ku ndunduro ya Social Mula
Ikinya ya Bruce Melody
Face to Face ya Charly na Nina
Binkolera ya Sheebah Karungi na The Ben
Rugangura Axel/ RBA
Ikinya ya Bruce Melody
Ntawamusimbura ya Meddy
Just a Dance ya Yvan Buravan
Zahabu ya Charly na Nina
Habibi ya The Ben
Nkuko twabitangaje izi ni indirimbo eshanu bamwe mu banyamakuru b’imikino mu Rwanda basanga zaba indirimbo z’umwaka, gusa ikigaragara ni uko indirimbo ‘Ikinya’ ya Bruce Melody itari kubura ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Rwanda. Uwashaka kujanisha yahamya ko iyi ariyo ndirimbo yaba ishoje umwaka ikunzwe mu Rwanda. Ariko nanone indirimbo z’abandi bahanzi nka Meddy, The ben ,Charly na Nina ndetse na Social Mula ziri mu zigaruka cyane ku rutonde rw’indirimbo aba banyamakuru batanze.
TANGA IGITECYEREZO