RFL
Kigali

Impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa Miss Jojo zageze hanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2017 9:02
5


Mu minsi ishize ni bwo Miss Jojo yateye inambwe asezerana mu murenge na Salim Minani umukunzi we bitegura kubana, nyuma y’iyi ntambwe aba bombi baritegura gukora ubukwe imbere y’imiryango yabo ndetse n’inshuti n'abavandimwe, impapuro zitumira abantu mu bukwe bwabo zikaba zamaze kugera hanze.



Miss Jojo w’imyaka 34 y’amavuko ari kwitegura ibirori by’ubukwe buzabera ahitwa Rugende Park ku itariki ya 29 Nyakanga 2017. impapuro z’ubutumire bwo muri ubu bukwe zikaba zamaze kugera hanze ndetse hatangazwa na gahunda yose y’ubukwe. Miss Jojo n'umukunzi we bavuze ko kuri uwo munsi saa saba z’amanywa ari bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa maze saa kumi n'imwe hagakurikiraho umuhango wo kwiyakira.

miss jojo

Miss Jojo wamamaye muri muzika nyarwanda ni umukobwa warangirije icyiciro cya kabiri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare. Ni umuhanzikazi mwiza wari ukunzwe mu myaka yatambutse. Nyuma y’igihe kitari gito arangije kwiga ari n’umuhanzi, yaje gutangaza ko ahagaritse ibya muzika icyo gihe bivugwa ko ari uko yari abonye akazi katamuha umwanya. Magingo aya uyu muhanzikazi aritegura kurushinga aho 2017 imusiga murugo rwe rushya.

REBA HANO 'NGANIRIRA' YA MISS JOJO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    urugo Rwiza Jojo! imigisha myinshi
  • ann6 years ago
    wari ushaje sha! Nanjye nzamubona
  • yawe6 years ago
    oooh we still love u jojo, uzahirwe
  • viva6 years ago
    She was really among the best in da music industry: dancing and singing....conglaturations!!!!
  • Claire6 years ago
    Jojo Imana ihe umugisha urugo ugiye gushingana n'umukunzi wawe. Uri umuririmbyi mwiza,uzabe umugore mwiza n'umubyeyi mwiza





Inyarwanda BACKGROUND