Kuri ubu indirimbo Ujya unkumbura ya Butera Knowless yatangiye gukinwa kuri shene ya Trace Africa nyuma y’uko hari hashize igihe ikinwa cyane kuri Trace Mziki isanzwe yibanda ku ndirimbo zo mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba. Ku bw’uyu muhanzikazi avuga ko yishimiye iyi ntambwe ko ndetse imihigo ikomeje.
Muri iyi minsi abahanzi ba banyarwanda bagerageza gukora amashusho ari ku rwego rwiza usanga atambutswa kuri Trace Mziki ariko ugasanga birangiriye aho ntizibe zanagera kuri Trace Africa na Urban zisa nk'izisumbuyeho. Mu kiganiro na Butera Knowless yatubwiye ko gukinwa ku mateleviziyo mpuzamahanga nka Trace Africa bimwongerera imbaraga zo kurushaho gukora cyane.
Ujya unkumbura ya Knowless irimo gutambuka kuri Trace Africa hamwe mu hagaragara indirimbo zikunzwe muri Afrika no ku isi
Icyo navuga nuko ari ibyo kwishimirwa cyane kuko iyo ukoze ukabona umusaruro mwiza nta kabuza biguha imbaraga zo karushaho. Ikindi ni ikimenyetso ko uko byagenda kose umuziki nyarwanda ugenda utera imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Byumwihariko nongeye gushima Trace Africa ku bwo gushyigikira ibikorwa byanjye ndetse n’iby’abahanzi nyarwanda twese. Butera Knowless aganira na InyaRwanda.com
Uyu muhanzi yakomeje asaba abakunzi be kurushaho kureba no gusangiza abandi(sharing) amashusho y'iyi ndirimbo ye kenshi gashoboka.
Kanda hano urebe amashusho ya 'Ujya unkumbura'
Knowless Butera ni umwe mu bahanzi ba banyarwanda bagerageza gushyira imbaraga mu bikorwa bye by’umwihariko amashusho y’indirimbo ze ni amwe mu yarebwa cyane mu Rwanda dore ko kuri ubu shene ye ya Youtube iriho indirimbo ebyiri zimaze kurebwa inshuro ziri hejuru ya miliyoni arizo Te amo yakoranye na Roberto na Ko nashize.
TANGA IGITECYEREZO