RFL
Kigali

Imihigo irakomeje kuri Butera Knowless wateye intambwe yo gukinwa kuri Trace Africa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/05/2017 17:16
20


Kuri ubu indirimbo Ujya unkumbura ya Butera Knowless yatangiye gukinwa kuri shene ya Trace Africa nyuma y’uko hari hashize igihe ikinwa cyane kuri Trace Mziki isanzwe yibanda ku ndirimbo zo mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba. Ku bw’uyu muhanzikazi avuga ko yishimiye iyi ntambwe ko ndetse imihigo ikomeje.



Muri iyi minsi abahanzi ba banyarwanda bagerageza gukora amashusho ari ku rwego rwiza usanga atambutswa kuri Trace Mziki ariko ugasanga birangiriye aho ntizibe zanagera kuri Trace Africa na Urban zisa nk'izisumbuyeho. Mu kiganiro na Butera Knowless yatubwiye ko gukinwa ku mateleviziyo mpuzamahanga nka Trace Africa bimwongerera imbaraga zo kurushaho gukora cyane.

knowlessUjya unkumbura ya Knowless irimo gutambuka kuri Trace Africa hamwe mu hagaragara indirimbo zikunzwe muri Afrika no ku isi

Icyo navuga nuko ari ibyo kwishimirwa cyane kuko iyo ukoze ukabona umusaruro mwiza nta kabuza biguha imbaraga zo karushaho. Ikindi ni ikimenyetso ko uko byagenda kose umuziki nyarwanda ugenda utera imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Byumwihariko nongeye gushima Trace Africa ku bwo gushyigikira ibikorwa byanjye ndetse n’iby’abahanzi nyarwanda twese. Butera Knowless aganira na InyaRwanda.com

Uyu muhanzi yakomeje asaba abakunzi be kurushaho kureba no gusangiza abandi(sharing) amashusho y'iyi ndirimbo ye  kenshi gashoboka.

Kanda hano urebe amashusho ya 'Ujya unkumbura' 


Knowless Butera ni umwe mu bahanzi ba banyarwanda bagerageza gushyira imbaraga mu bikorwa bye by’umwihariko amashusho y’indirimbo ze ni amwe mu yarebwa cyane mu Rwanda dore ko kuri ubu shene ye ya Youtube iriho indirimbo ebyiri zimaze kurebwa inshuro ziri hejuru ya miliyoni arizo Te amo yakoranye na Roberto na Ko nashize.

Kanda hano urebe amashusho ya 'Ko nashize' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amos6 years ago
    haters mufate aka kantu: KNOWLESS NIWE MUHANZI NYARWANDA WA MBERE UCIYE KURI TRACE AFRICA"
  • Mapozi6 years ago
    Yewe naragenze ndabona abandi bahanzi barishimira kunguka amillion yamadorari wowe urishimira gukinwa kuri TV
  • Karry6 years ago
    Wowwwwww! Sha bute nkunda ko wituriza Uwiteka akakuzamura. Nukuri uri ikitegererezo kuri benshi nanjye ndimwo. Ndagukunda Butera Mwiza
  • dsa6 years ago
    yo erega Charly na Nina uba baragusize ntanaho mugihuriye wabaye amateka wowe
  • Kiz6 years ago
    Knowless komereza aho nahataraho uzahagera kdi nzi neza ko ntawundi muhanzi wo murwanda uragera hariya
  • Gashumba6 years ago
    Wawuuuuuuu erega sinahisemo nabi uri uwambere kubintu byose.Nahandi hataraho uzahagera.Butera uri number one
  • Aneth 6 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhh ngo Charly na Nina baramusize? ndagushinyitse disi ntibateze no kumusiga mu buzima aho ageze bo kuhagera bizabavuna. kandi nawe ntiyicaye bazajya kuhagera nawe ageze ahandi kure. keep win my Butera a k a Mama Or ndaguprefera.
  • Dinah6 years ago
    Butera komeza wamamare iyo ni intambwe nziza cyane yifuzwa naburiwese komeza utsinde. M Or.
  • Amos6 years ago
    hahaha wowe mapozi ibyo uvuga urabizi? mu bahanzi bari local ninde wakubeshye ko hari uwakwigereka kuri butera kw'ifaranga???? hahaha imodoka agendamo, inzu abamo byonyine niba ubizi ntiwakabaye wanditse iyo comment , uransekeje kbsaaa hahaha, ubundi se abo uvuze bari kwinjiza ama dollars ni bande? LoL
  • tete6 years ago
    Amos urasekeje si we wa mbere aho uribeshye cyane
  • coco6 years ago
    Ariko bavuga Butera mukazana Charly na Nina ibyo se ni biki?Bariya bakobwa bashobora kuba bavugwa cyane mu binyamakuru ariko bazagera ku rwego rwa Knowless hashize igihe.
  • Mulinga 6 years ago
    Dsa wee ntukagereranye imbwa na shebuja. Aboba fille mere bawe rwose nibasiganwe turebe amaherezo yinzira kwatazaba munzu nyabu. Naho wowe wiyise mapozi abarata ama dollar nuko ari inkirabuheri wamupfapfa we! Kapo nyawe ntiyigora. Niba ugirango ndabeshya uzancakire undi muririmbyi hano murwanda ugendera mumodoka nkiyo nabonanye Butera wa! Hanyuma uzaze nzaguhemba numubona. Mwabanyamashyari mweee muzapfira mururwo mwankozi zibibi mwe.
  • soso6 years ago
    knowless mubuzima ndagukunda abavuga tubime amatwi sasa ibikorwa byivugire big up turakwemera God bless you
  • Serindwi6 years ago
    Woooow Byiza cyane Knowless abaguca intege nabakuvuga nabi ntibabura ariko ugakomeza umuhate wawe komerezaho hose hose zizahagera bazibone
  • kevine6 years ago
    ntago narinzi ko knowless ufite ubwenge bucye bigezeho banza wigarurire imitima y abanyarwanda urabiziko batakikwemera kubera ukuntu wabihenuyeho ,urukundo bakugirira nirwo rwakugeza aho hose uvuga naho nushaka koga ikiyaga utaranagerageza uruzi uzacyura ubusa
  • 6 years ago
    HAHHAAAHAHAHAHA MWARASAZE TRACE ZIRATANDUKANYE NIBA NIYO UTAVUZE TRACE AFRICA IYO IKINA NABAHANZI BATAZWI PEE IMYAKA AMAZE ARIRIMBA YALIKUBA AKINWA KULI MTV NOT TRACE AFRICA MEN GUYS GET SERIOUS THUS NOT NEWS
  • Clementine 6 years ago
    ahhhhhh icyomumusaba akibahe pe....ubusekoko ntaho waba utimpumyi wagerera butera nabariyabakobwa...ahhhh knowless ni cyera habayeho nahubundi ntacyoyiziye arukubyina arukuririmba wapi...cyakoradisi kwisiga kamukorigo nibyo azi nubwo bizamugaruka...komeza wikinishishe knowless...namwe ubwanyu cash mubamwatanzengo uhitinge ninyinshi kurusha ayowinjiza....emerako abana bagusize utanakoramo...ndabizinezako nawe ububaha.. utanakandagira ahobari....bakobwabange ndabemera murururwanda
  • munyampira6 years ago
    njye ndamwikundira gusa Butera Imana ikomeze imuhindurire Amateur! Naho abamugereranya na Runaka cg Runaka nuko batemera Igeno Ry'Imana neza KO buri wese aba afite icyo Imana yamugeneye kdi agomba kukironka byanze bikubaye! Imana igutize ubuzima n'Abawe Bose Ibindi ubundi !
  • Umusy6 years ago
    Reka njye ndisabira abavuga ngwabakobwa basigeho. Kuko sabakobwa muge mumenye ikinyarwanda rwose. Burya iyumukobwa abyaye atakowe ntaba akitwa umukobwa. Ahubwo mundimi zabanyamahanga babita aba fille mere. Naho rwose Butera we ntakindi kibatera kuvuga ayomangambure nishyari kandi birumvikana rwose kuko ibyafite, ahwageze, udafite umutima wihangana wese byamutera ishyari. Kandi twese tubaho kugirango tuzasige Amateka. Niba rero we yarubatse Amateka Akiriho, ahubwo murarushywa nubusa kuko bizabagora kuyasiga mutakiriho kandi mbona imyaka iri kubacika nyabu. BUTE turagukunda kandi jyawishimira abagutega iminsi kuko aribo batuma uhirwa mubyeyi.
  • dad6 years ago
    Amos ntukabeshye kuko Mico the Best hari indirimbo ye yaciyeho!!!!naho wowe Mapozi kuvuga ngo ngo arishimira gukimwa kuri TV,ahubwo yagombye no kubi feta kuko wowe ntuzi uburemere bwabyo kuko utari umuhanzi!





Inyarwanda BACKGROUND