RFL
Kigali

Sinach yemeje ko azaza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana, amakuru yose kuri iki gitaramo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/03/2018 9:05
1


Patient Biziman ageze kure imyiteguro y'igitaramo gikomeye kizaba kuri Pasika tariki 1 Mata 2018. Ni igitaramo yatumiyemo umuhanzi w'icyamamare Sinach uzwi cyane mu ndirimbo 'I know who I am'. Kuri ubu Sinach yemeje ko azaza mu Rwanda muri iki gitaramo kizaba kuri Pasika.



Mu minsi ishize Patient Bizimana yahurije hamwe abanyamakuru bakora mu gisaga cy'imyidagaduro isanzwe (secular) n'abanyamakur bakora mu gisata cya Gospel, abasobanurira byinshi ku gitaramo yatumiyemo Sinach. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2018, Patient Bizimana yemeje aya makuru ndetse atangaza ko imyiteguro iri kugenda neza.

Patient Bizimana yatangaje ko impamvu yahisemo kuzana Sinach ari uko afite indirimbo zifasha abantu benshi kandi akaba ari umuntu ureberwaho na benshi mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze ko kandi yashatse kwagura ‘Easter Celebration’ muri rusange. Sinach akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha, yemeje ko azaza mu Rwanda mu gitaramo kizaba kuri Pasika. Yagize ati: "Tariki ya 1 Mata 2018 Sinach imbonankubone mu gitaramo i Kigali mu Rwanda.”

patient bizimana

Patient Bizimana imbere y'abanyamakuru

Patient Bizimana ubwo yari abajijwe amafaranga yaba yarashoye mu gutumira Sinach yanze kugira icyo abivugaho, atangaza ko ngo ari ‘Ibanga ry’akazi’. Muri iki kiganiro Patient yatangaje ko Sinach azagera mu Rwanda tariki 30 Werurwe 2018 azanye n’abantu 13 bazamufasha. Igitaramo giteganyijwe ku itariki 1 Mata 2018 . Kizabera muri ‘Parking ya Stade Amahoro’. Imiryango izakingurwa saa cyenda z’amanywa.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru hanatangarijwe ariko kandi ko Kwinjira bikubiye mu buryo 2:Kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bazishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 izagurishwa 5000 FRW, iya 10.000 FRW izaba igura 15.000 FRW naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo.

patient bizimanapatient bizimana

Abanyamakuru bari bitabiriye ku bwinshi iki kiganiro n'abanyamakuru

Easter Celebration Concert 2017 yabereye muri Hotel Radisson Blu tariki 16 Mata 2017. Marion Shako wo muri Kenya na Appolinaire w’i Burundi nibo baherukaga kuza gufasha Patient Bizimana muri Easter Celebration. Umwaka wari wabanje yari yatumiye Solly Mahalangu wo muri Afurika y’Epfo.

Sinach umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bakunzwe cyane muri Afrika no ku isi, ni ubwa mbere azaba ageze mu Rwanda. Benshi mu banyarwanda bakunda cyane indirimbo ze aho usanga usanga zikoreshwa mu nsengero no mu tubyiniro. Patient Bizimana atumiye Sinach nyuma y'abandi bahanzi bakomeye amaze gutumira mu Rwanda aho twavugamo Pastor Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo na Marion Shako wo muri Kenya waje mu Rwanda muri Easter Celebration concert yabaye umwaka ushize ikabera muri Kigali Convention Centre. 

patient bizimana

Bubu umuyobozi wa EAP ni we uzafasha Patient Bizimana ku kijyanye n'ibyuma

Ubusanzwe amazina ye ni Osinachi Kalu Joseph akaba zwi cyane nka Sinach mu muziki. Mu mwaka wa 2014 ni bwo yashakanye na Joe Egbu. Ni umuhanzikazi, umwanditsi akaba n'umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero Believers Loveworld International ryo muri Nigeria igihugu yavukiyemo ndetse akaba ari nacyo atuyemo kugeza n'uyu munsi.

Mu muziki, Sinach amaze gutwara ibihembo byinshi cyane. Indirimbo amaze gukora zamamaye ku isi harimo; 'WayMaker' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zisaga miliyoni 46, 'I Know Who I Am' imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 32, 'Great Are you Lord', 'Rejoice','He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed' , 'Simply Devoted', 'Jesus is Alive' n'izindi.

Sinach

Sinach ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba kuri Pasika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    KIGIYE KUBERA AHANTU HABI GUSA MURI PARKING YA STADE NIHABI PE





Inyarwanda BACKGROUND