RFL
Kigali

Ikiganiro na Oda Paccy waruciye akarumira abajijwe uko yakiriye kwamburwa izina ry'Ubutore -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/10/2018 14:52
16


Oda Paccy ni umuhanzikazi w'umunyarwanda wamamaye mu gukora injyana ya Hip Hop. Muri iyi minsi ni umwe mu byamamare biri kuvugwa cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo ye nshya aheruka gushyira hanze yise 'Ibyatsi'. Uyu muhanzikazi yagarutsweho cyane nyuma yaho bitangajwe ko yambuwe izina ry'ubutore yari yaraherewe mu itorero ry'igihugu.



Uku kwamburwa izina ry'ubutore yari yaraherewe mu itorero ry'igihugu kwaje gukurikira ifoto Paccy yari yakoresheje yamamaza indirimbo ye yari itarasohoka. iyi ikaba ari ifoto iriho ishusho y'umukobwa wambaye ubusa ariko ushushanyijeho ibyo benshi bise amatatuwaje, ndetse n'uburyo yari yanditsemo izina ry'indirimbo ye nshya 'Ibyatsi' yanageze hanze.

 

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'IBYATSI' YA ODA PACCY

Nyuma y'uko yambuwe izina ry'Ubutore ndetse agasabirwa n'ibindi bihano, uyu muhanzikazi yari atarigera agira byinshi avuga ku byemezo byamufatiwe. Ibi byatumye Inyarwanda.com tumwegera ngo agire ibyo adutangariza. Twatangiye tumubaza ubutumwa nyir'izina yashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo. Mu magambo ye, Oda Paccy yavuze ko iyi ari indirimbo yakoze mu buryo bwo kwamagana abakoresha ibiyobyabwenge ndetse anagaragaza ububi bwabyo aribyo yise 'Ibyatsi'.

Oda Paccy

Oda Paccy umuraperikazi umaze kubaka izina mu bakunzi ba muzika hano mu Rwanda

Uyu muhanzikazi abajijwe ku ifoto yakoresheje igaragaza umukobwa wambaye ubusa hagaragara ikibuno gishushanyijeho, avuga ko yifashishije iriya foto ngo agaragaze ko hari abanywa ibiyobyabwenge bikabakoresha ibidakwiye birimo no kwambara ubusa aha ngo akaba ariyo mpamvu yakoresheje iyi foto y'uyu mukobwa ntakoreshe iye cyane ko we atabikoresha.

Ati "iyi foto ijya gukorwa yakozwe kugira igaragaze uburyo iyo umuntu yanyweye ibyatsi bishobora kumukoresha ibidakorwa ariyo mpamvu nakoresheje umukobwa wambaye ubusa nk'ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge... hahandi wifotoza ifoto mu gitondo wayibona ukibaza niba ariwowe wayifotoje."

Oda Paccy

Oda Paccy yadusobanuriye iby'iyi foto ku buryo bwimbitse

Uyu muhanzikazi yabajijwe uko yakiriye kwamburwa izina ry'ubutore adutangariza ko ntacyo ashaka kubivugaho. Yabajijwe icyo agiye gukora nyuma y'ibi bibazo adutangariza ko akiri kureba niba hari cyo yakora cyane ko atarabyigaho neza. Oda Paccy avuga ko ikintu kimwe cyo kwishimira ari uko indirimbo yakoze ari indirimbo yakiriwe neza muri sosiyete ndetse ashimira abakunzi be bakomeje kumwereka ko bishimiye iyi ndirimbo ye nshya ibyatsi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isinimbi5 years ago
    None se ko asanzwe yifotoza izimeze nk'iriya cg iziyirusha ubukana ubwo ni ukuvuga ko aba yanyoye ibyo biyobyabwenge?
  • chris5 years ago
    ba bonye ko oda ariwe yakoze ibidakorwa ko adi top ya meddy yo inyura kuri RBA ba shaddy boo bo ko batarabavuga uko nukurengera umuntu ahubwo ni bavuge niba harikintu bapfa na oda abo bamufatiye ibyo bihano abo bana ba bayobozi tubona mu mugi sibo bambara impenure nibarebe aho isi igeze na generation turimo bo bavutse muri za miro60 NBA terambere ryari rihari bifuza kumuntu azasohora video yambaye imikenyero cange ingutiya
  • peter5 years ago
    paccy watanze inyigisho nziza wakoze kuko urubyiruko rwarashize
  • alice5 years ago
    ariko bamporiki arahoriki uyumwana, konumva arwanya ibiyobyabwenge? ahubwo nuko atabizi arayi promotinze, tugiye kuyidownloading kubwinci.
  • ibra5 years ago
    edouard nawee ndabona ari HAKUNA ubwo c tuvugeko uyumuhanzi yakoze amahano ibi ko tubimenyereye nubundi ama TV amwe namwe acishaho ibirenze biriya. njye ndabona bitaribikwiye
  • Janvier5 years ago
    Wapi uwo si umuhanzi ahubwo akwiye gucibwa kuk ninabo bazana imico mini!
  • chris5 years ago
    ibya tsi ibyo bya bya bya tsi simfata ibya tsi congras sister oda pacy tukurinyuma forever
  • bobo5 years ago
    nonese ibyatsi barabinywa cg barabirwa? nareke gutanga ubusobanuro butaribwo ahubwo byamucanze niyemere asabe imbabazi bamubabarire azigire ku dushya n'udukoryo twa Hit International
  • BIG5 years ago
    uyumukazi numuhanga cyane.azi gukora Interview.abandi basani bazamushishure na Peter ubushize yaramurangije 13bien. any way afite mukanwa heza nje ndanamwikundira nuko ntararigwira igikapu ngo nanjye ntezemo......
  • Claude5 years ago
    Njye ndabona bamporeki ari sinsi i cyo ahora paccy ndumva pacy ntakosa afite ndamushyigikiye cyane nkurikije message yashatse gutambutsa
  • Gaby5 years ago
    Passe tukuri inyuma kbs komereza aho naho ibya Bamporikiki bireke ahubwo umubaze uti bamporiki
  • Bb5 years ago
    Yewe pacy ararengana rwose,ndumva iyindirimbo yamagana ibiyobyabwenge n imico mibi,ahubwo nakomeze amu promotinge nabataribamuzi bamumenye, nahubundi kereka niba arikuzira kwamagana ibiyobyabwenge
  • Aurore5 years ago
    pacc siwe wambere wab abikoze kuko turabinyereye keretse niba haribindi mupfa
  • NDAYISABAEMMY5 years ago
    Ngendumiwe ahaaa!
  • hh5 years ago
    bamporiki nawe ibye ntawabimenya kbs, ubundi c ifoto igaragaza ikibuno nicyo kibuno cyambere yarabonye kumafoto yo mu rwanda, gusa some time harigihe abantu bakoresha ububasha bafite bagakora amabara bakica byinshi bibwira ngo haribyo bari gukemura. ubu c ibi iyo batabiha hit nkiyi byari gutwara iki ko ari ibisanzwe. ijambo ibya tsi nabonye naryo bararyibanzeho nkaho ari abanyamahanga batazi ikinyarwanda. ese ubu koko, kweri dukwiriye gushaka abasemuzi basemura ikinyarwanda nacyo kombona cyatunaniye. ubundi niki kitumvika muri iriyandirimbo yuje ubutumwa bwiza paccy yasohoye?? njyembona yararebye kure kuko ibiyobyabwenge byugarije igihugu cyacu dukunda cyane. njye mbona some time abantu banariza amafuti ntimukabuze umuntu uburenganzira bwe .uwo byababaje nawe azabikore so paccy komeza utere imbere kuko ibicantege ntibibura mubuzima tubamo. murakoze
  • 5 years ago
    Uyu mukobwa arabeshya.we kugiti ke yivugiye ko iriya foto ntaho ihuriye n indirimbo none dore arabihinduye kuko yamaganwe .rwose uyu mudada yitesha agaciro ahubwo bene aba muzareke gucuranga izo ngirwa ndirimbo zabo murebe ngo barisubiraho.biga kwigana abo hanze nyamara ntibaziko umuco ari ikintu utagura rero bakawusigasiye.kandi namwe banyamakuru mukareka kwandika amanjwe y abanyamahanga kuko muba muyamamaza mugatuma abana bacu bararuka.





Inyarwanda BACKGROUND