Oda Paccy ni umuhanzikazi w'umunyarwanda wamamaye mu gukora injyana ya Hip Hop. Muri iyi minsi ni umwe mu byamamare biri kuvugwa cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo ye nshya aheruka gushyira hanze yise 'Ibyatsi'. Uyu muhanzikazi yagarutsweho cyane nyuma yaho bitangajwe ko yambuwe izina ry'ubutore yari yaraherewe mu itorero ry'igihugu.
Uku kwamburwa izina ry'ubutore yari yaraherewe mu itorero ry'igihugu kwaje gukurikira ifoto Paccy yari yakoresheje yamamaza indirimbo ye yari itarasohoka. iyi ikaba ari ifoto iriho ishusho y'umukobwa wambaye ubusa ariko ushushanyijeho ibyo benshi bise amatatuwaje, ndetse n'uburyo yari yanditsemo izina ry'indirimbo ye nshya 'Ibyatsi' yanageze hanze.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'IBYATSI' YA ODA PACCY
Nyuma y'uko yambuwe izina ry'Ubutore ndetse agasabirwa n'ibindi bihano, uyu muhanzikazi yari atarigera agira byinshi avuga ku byemezo byamufatiwe. Ibi byatumye Inyarwanda.com tumwegera ngo agire ibyo adutangariza. Twatangiye tumubaza ubutumwa nyir'izina yashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo. Mu magambo ye, Oda Paccy yavuze ko iyi ari indirimbo yakoze mu buryo bwo kwamagana abakoresha ibiyobyabwenge ndetse anagaragaza ububi bwabyo aribyo yise 'Ibyatsi'.
Oda Paccy umuraperikazi umaze kubaka izina mu bakunzi ba muzika hano mu Rwanda
Uyu muhanzikazi abajijwe ku ifoto yakoresheje igaragaza umukobwa wambaye ubusa hagaragara ikibuno gishushanyijeho, avuga ko yifashishije iriya foto ngo agaragaze ko hari abanywa ibiyobyabwenge bikabakoresha ibidakwiye birimo no kwambara ubusa aha ngo akaba ariyo mpamvu yakoresheje iyi foto y'uyu mukobwa ntakoreshe iye cyane ko we atabikoresha.
Ati "iyi foto ijya gukorwa yakozwe kugira igaragaze uburyo iyo umuntu yanyweye ibyatsi bishobora kumukoresha ibidakorwa ariyo mpamvu nakoresheje umukobwa wambaye ubusa nk'ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge... hahandi wifotoza ifoto mu gitondo wayibona ukibaza niba ariwowe wayifotoje."
Oda Paccy yadusobanuriye iby'iyi foto ku buryo bwimbitse
Uyu muhanzikazi yabajijwe uko yakiriye kwamburwa izina ry'ubutore adutangariza ko ntacyo ashaka kubivugaho. Yabajijwe icyo agiye gukora nyuma y'ibi bibazo adutangariza ko akiri kureba niba hari cyo yakora cyane ko atarabyigaho neza. Oda Paccy avuga ko ikintu kimwe cyo kwishimira ari uko indirimbo yakoze ari indirimbo yakiriwe neza muri sosiyete ndetse ashimira abakunzi be bakomeje kumwereka ko bishimiye iyi ndirimbo ye nshya ibyatsi.
TANGA IGITECYEREZO