RFL
Kigali

Ikiganiro na King James uvuye muri Amerika, yanagarutse ku mukobwa bivugwa ko yari yagiye gusura–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/12/2017 8:53
2


King James yari amaze amezi atatu atari mu Rwanda, yari ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo kurangiza myinshi mu mishinga yari yamujyanye muri USA. King James akigera mu Rwanda Inyarwanda.com twamwegereye tugirana ikiganiro kigufi adusobanurira iby’urugendo rwe.



King James yatangaje ko yerekeje muri Amerika gufata amashusho y’indirimbo ze ziri kuri Album ye nshya, aha akaba yabwiye umunyamakuru ko yafatiye amashusho y’indirimbo esheshatu muri Amerika ndetse iya mbere ikaba igomba kujya hanze mbere yuko iki cyumweru kirangira. King James yatangaje ko yakoranye na Cedru umusore w’Umunyarwanda uba muri Amerika gusa n'ubusanzwe bakoranaga na mbere yuko agenda.

Usibye gufata amashusho ariko King James yatangaje ko yari yanagiye kuruhuka. Yabajijwe niba yaba yari yagiye kureba umukunzi we koko nkuko bivugwa, King James avuga ko atari byo anongeraho ko ibi ari ibintu amaze kumenyera icyakora yongera guhamiriza umunyamakuru ko nta mukobwa yari yagiye kureba muri Amerika. Yabajijwe kandi niba muri iyi minsi yaba afite umukunzi, yanga kugira icyo abivugaho cyane ko yijeje umunyamakuru ko igihe nikigera azagira byinshi abitangazaho.

 king jamesKing James mu kiganiro n'umunyamakuru wa Inyarwanda

King James yabwiye Inyarwanda ko bitarenze ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017 azaba yashyize hanze indirimbo ye ya mbere muri izi avuye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aha akazahera ku ndirimbo ye ‘Hari ukuntu’ izasohokana n’amashusho yayo. Naho ku bijyanye no gukora igitaramo cyo kumurika Album, King James yabwiye Inyarwanda.com ko akiri kubitekerezaho ariko biri mu mishinga ko iyi Album ye nshya azayimurika mu gitaramo cyiza mu bihe biri imbere.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KING JAMES:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Okay6 years ago
    None we ko yambar'amabara haha homo muririrwa Mumbai ibyabagore kuki ?.
  • baby6 years ago
    james ndakwemera kdi courage musaza imana irikumwe nawe kdi tukurinyuma tegura neza igitaramo turagukumbuye abafana bawe.





Inyarwanda BACKGROUND