RFL
Kigali

Ikibazo cy'itoroka rya Young Grace kubera sheki itazigamiye cyafashe indi ntera mu mategeko

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:21/04/2015 8:52
15


Nyuma y’amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko umuhanzikazi Young Grace yaba ari mu buhungiro nyuma yo gutanga sheki itazigamiye, ikibazo cye cyafashe indi ntera nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza.



Ahagana mu matariki 14 Mata, 2015 nibwo mu bitangazamkuru bitandukanye hasakaye inkuru ivuga ko Young Grace yaba atakibarizwa mu mujyi wa Kigali kubera ashinjwa guha sheki itazigamiye umucuruzi yari abereyemo umwenda ndetse bamwe bakemeza ko yaba atakibarizwa no mu Rwanda.

grace

Byavuzwe ko ashobora kuba atakibarizwa no mu Rwanda

N’ubwo ibi byavugwaga ariko benshi bakomeje kubifata nk’ibihuha kuko kugeza icyo gihe nta makuru mpamo yari ahari ibintu byose byari ugukekeranya ariko nta gihamya, kuko ari Young Grace n’umuryango we cyangwa se na Polisi nta n’umwe wari warigeze agira icyo abivugaho.

Young Grace ubu imyambaro ye ayimenyerwa n'umukunzi we

Iby'ibura rya Young Grace byasaga n'amagambo gusa ariko ubu habonetse gihamya

N’ubwo bamwe bemezaga ko uyu muhanzikazi yaba ari mu rugo iwabo aho ababyeyi be batuye mu karera ka Rubavu, amakuru yatangajwe na musaza we, King Philosophe ubu uherereye aho i Rubavu arahaka yivuye inyuma aya makuru ndetse akanemeza ko bamuheruka mbere y’Icyunamo.

 Musaza we King Philosophe yahamije ko mushiki we atigeze akandagira iwabo, ko bamuheruka mbere y'icyumweru cyo kwibuka

Musaza we King Philosophe yahamije ko mushiki we atigeze akandagira iwabo, ko bamuheruka mbere y'icyumweru cyo kwibuka

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Philosophe yagize ati  “Ibyo by’uko ari Gisenyi ntabwo ari byo. Njye maze iminsi itatu Gisenyi ntawuhari. Tumuheruka mbere y’Icyunamo ntabwo tuzi aho yagiye.”

Ikirenze kuba Young Grace yaraburiwe irengero n’umuryango we ni uko Polisi y’u Rwanda nayo yamaze kwemeza iby’amakuru ya sheki itazigamiye yatanze ko ndetse bagerageje kumuvugisha mu buryo busanzwe akanga kwitaba, ubu aho bigeze akaba agiye gushakishwa mu buryo bujyanye n’amategeko.

Supt. Mbabazi Modeste, yavuze ko Grace agiye gukurikiranwa mu nzira z'amategeko

Mu kiganiro nanone n’Izuba Rirashe umuvuguzi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt. Mbabazi Modeste yagize ati “Sitasiyo ya Polisi y’i Nyamirambo hari sheki itazigamiye imukurikiranyeho. Twaramuhamagaye ntiyitaba, ubu igisigaye ni ugukurikiza inzira zisanzwe ziteganywa n’amategeko agakurikiranwa.”

grace

Amakuru avuga ko Young Grace, utuye Kimisagara, yaba yarahaye iyo sheki itazigamiye umuntu arimo umwenda wa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • phillos gucci9 years ago
    ideni si ikintu mbabwire, ubu se nyabusa azakomeza kwihisha kugeza ryari???
  • 9 years ago
    birababaj azihisha kugez ryar
  • keza ritha9 years ago
    birababaje peee
  • Nyanzani9 years ago
    Ese mwebwe mwirirwa muvuza induru, mama we ntimuzi ko ari umumiliyoneri, yabuzemo se ebyiri ngo azishyure ra?
  • aline9 years ago
    Ndabona afite musaza we mwiza cyane di.hi philosophe.lol
  • 9 years ago
    ni tbb
  • h9 years ago
    reka sha izo cash ntakintu zivuze azazishyura anytime, ahubwo uriya muntu wamurigishije bamuhigewasanga ari we wamuburishije
  • young grace9 years ago
    hahaha musazawe ararenze kbs
  • young grace9 years ago
    hahaha musazawe arakeye
  • Mignone9 years ago
    Philo u look good
  • nkunda9 years ago
    kwihisha ni strategy, azigaragaza yabonye ubwishyu maze yishyure byose birangire
  • Heza Dove9 years ago
    Miliyoni2 koko umuntu wunustar zituma ahunga igihugu?? Ibiba aho iwacu ni ishyanooo
  • Heza Dove9 years ago
    Miliyoni2 koko umuntu wunustar zituma ahunga igihugu?? Ibiba aho iwacu ni ishyanooo
  • EVA9 years ago
    Iby'uyu mwana bikwiye gusobanuka!uwo muntu byitwa ko yahaye sheki nawe akwiye kubazwa!kuki yemeye kuyakira azi ko itazigamiye?kuki polisi we itamufata kandi birirwa batubwira ko uwatanze sheki n'uwayemeye abizi bose bahanwa?ese ubundi grace agurizanya n'abagabo gute?ibi nabyo bizarebweho kabisa
  • 9 years ago
    ahaaaa..njye ndeba films policiers nyinshi mba nigiriye nubwoba maweya,,,,ubwo c koko musanze hari ikibi cyamubayeho... 2M sizo zatuma Young G abura koz iwabo ni abakire vraiment....birabe ibyuya ahubwo pe...





Inyarwanda BACKGROUND