Muri iyi minsi inkuru z’urudaca zigaruka kuri ba nyampinga bagiye batorwa mu bihe byatambutse, mu minsi ishize Uwera Dalila wibera mu Bubiligi yakunze kwandikwaho ko ariwe Nyampinga wa mbere wabayeho mu mateka y’u Rwanda, nyuma haje kuvugwa undi witwa Jeanne Nubuhoro byavugwaga ko ari we wa mbere gusa ubu harakekwa undi watowe 1987.
Amakuru yari yatangiye gucicikana yahamyaga ko Nyampinga wa mbere u Rwanda rwagize ari Nubuhoro Jeanne watowe 1991-1992 bigahita bihamya ko Uwera Dalila wari uzwi yaba yarabaye Nyampinga wa kabiri w’u Rwanda mu 1993. Inyarwanda.com yahise itangira gucukumbura hagamijwe kumenya niba koko Nubuhoro Jeanne ari we wabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda. Twegereye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) twifuza kumenya niba aya mateka baba bayafite mu bitabo byabo.
Byari byatangiye kuvugwa ko Nubuhoro Jeanne watowe muri 1991-1992 ariwe wabaye Nyampinga wa mbere w'u Rwanda
Kuri iyi ngingo twegereye bwana Nzabonimpa Jacque ushinzwe umuco muri RALC maze mu kiganiro yaduhaye atubwira ko aya makuru ntayo bafite ariko ko nabo byatumye bahaguruka ngo batangire bayashake. Dr Jacque Nzabonimpa yagize ati”Maze iminsi ndi kumva byinshi nk'ibyo, hari n'undi bambwira wo muri 1987 byari byateguwe na Bralirwa. Mbere Leta ntiyabijyagamo cyane byategurwaga n'abantu ku giti cyabo…”
Byari bimaze igihe bivugwa ndetse bisa n'ibyemejwe ko Uwera Dalila watowe muri 1992-1993 ariwe Nyampinga wa mbere u Rwanda rwatunze gusa amakuru ahari ni uko atari byo
Uyu muyobozi wo mu Nteko y’Ururimi n’Umuco yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bagiye gutangira gushakisha amakuru mu minsi iri imbere hakazatangazwa amakuru yizewe y’umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bwa mbere. Dr Jacques Nzabonimpa yavuze ko bagiye kubihagurukira bakamenya amakuru nyayo.
Amakuru y’uyu mukobwa watowe muri 1987 ntabwo aremezwa gusa bibaye ari impamo akazamenyekana nk'uko ubuyobozi bwa RALC bubitangaza hazakomeza gukorwa iperereza hamenyekane inshuro ya mbere hatorwa Nyampinga w’u Rwanda hari ryari?, ni nde wegukanye iri kamba.
Dr Nzabonimpa Jacques ushinzwe umuco muri RALC yatangaje ko nabo bagiye gukurikirana aya mateka bakamenya Nyampinga wa mbere u Rwanda rwagize
Usibye RALC kandi na Inyarwanda.com turakomeza kubakurikiranira iby’iri torwa ry’umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ku nshuro ya mbere…
TANGA IGITECYEREZO