RFL
Kigali

Iby’uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bwa mbere biracyari urujijo, harakekwa undi watowe mu 1987

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2017 14:45
8


Muri iyi minsi inkuru z’urudaca zigaruka kuri ba nyampinga bagiye batorwa mu bihe byatambutse, mu minsi ishize Uwera Dalila wibera mu Bubiligi yakunze kwandikwaho ko ariwe Nyampinga wa mbere wabayeho mu mateka y’u Rwanda, nyuma haje kuvugwa undi witwa Jeanne Nubuhoro byavugwaga ko ari we wa mbere gusa ubu harakekwa undi watowe 1987.



Amakuru yari yatangiye gucicikana yahamyaga ko Nyampinga wa mbere u Rwanda rwagize ari Nubuhoro Jeanne watowe 1991-1992 bigahita bihamya ko Uwera Dalila wari uzwi yaba yarabaye Nyampinga wa kabiri w’u Rwanda mu 1993. Inyarwanda.com yahise itangira gucukumbura hagamijwe kumenya niba koko Nubuhoro Jeanne ari we wabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda.  Twegereye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) twifuza kumenya niba aya mateka baba bayafite mu bitabo byabo.

UMVA HANO ICYO RALC IBIVUGAHO

nubuhoro JeanneByari byatangiye kuvugwa ko Nubuhoro Jeanne watowe muri 1991-1992 ariwe wabaye Nyampinga wa mbere w'u Rwanda

Kuri iyi ngingo twegereye bwana Nzabonimpa Jacque ushinzwe umuco muri RALC maze mu kiganiro yaduhaye atubwira ko aya makuru ntayo bafite ariko ko nabo byatumye bahaguruka ngo batangire bayashake. Dr Jacque Nzabonimpa yagize ati”Maze iminsi ndi kumva byinshi nk'ibyo, hari n'undi bambwira wo muri 1987 byari byateguwe na Bralirwa. Mbere Leta ntiyabijyagamo cyane byategurwaga n'abantu ku giti cyabo…”

dalilaByari bimaze igihe bivugwa ndetse bisa n'ibyemejwe ko Uwera Dalila watowe muri 1992-1993 ariwe Nyampinga wa mbere u Rwanda rwatunze gusa amakuru ahari ni uko atari byo

Uyu muyobozi wo mu Nteko y’Ururimi n’Umuco yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bagiye gutangira gushakisha amakuru mu minsi iri imbere hakazatangazwa amakuru yizewe y’umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bwa mbere. Dr Jacques Nzabonimpa yavuze ko bagiye kubihagurukira bakamenya amakuru nyayo.

Amakuru y’uyu mukobwa watowe muri 1987 ntabwo aremezwa gusa bibaye ari impamo akazamenyekana nk'uko ubuyobozi bwa RALC bubitangaza hazakomeza gukorwa iperereza hamenyekane inshuro ya mbere hatorwa Nyampinga w’u Rwanda hari ryari?, ni nde wegukanye iri kamba.

nzabonimpa J.Dr Nzabonimpa Jacques ushinzwe umuco muri RALC yatangaje ko nabo bagiye gukurikirana aya mateka bakamenya Nyampinga wa mbere u Rwanda rwagize

Usibye RALC kandi na Inyarwanda.com turakomeza kubakurikiranira iby’iri torwa ry’umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ku nshuro ya mbere…

UMVA HANO ICYO RALC IBIVUGAHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mapozi7 years ago
    Ngewe ndumva ntakintu bivuze icyangombwa nuko bose babaye ba miss umwe yabanza undi agakirikira ikingenzi nuko bose ari aba misses ko ntagihembo kigenewe uwabanje
  • N.N.R7 years ago
    Iby'uko Miss ashobora kuba yarabayeho mbere ya 1990 nakivuzeho nubwo ntibuka neza uko byagenze ariko nziko byabayeho. Nibuka ko na Miss Butare yabayeho muri iyo myaka. Abari bakuru muri icyo gihe cyangwa abari muri entertainement industry nka ba Lion Manzi, ba Albert n'abandi rwose badufashe. Aya nayo ni amateka y'igihugu. Ntitukamenye ayo kubwa Cyilima yabaye tutazi no gusoma ngo tunanirwe ayejobundi yabaye hari ibinyamakuru na radio, abantu banafotora.
  • Bosco7 years ago
    Ngahoda bitonde bakore ubushakashatsi bwimbitse hataba harinabandi batowe batazwi
  • Tessi mbabazi 7 years ago
    Muzagerageze mumenye nundi wabaye miss wa Rdc witwa Murekatete Bénità kandi yagiye muri Miss univers ndibaza ari 1985
  • Trump7 years ago
    nyampinga wambere wayowe yitwa bihoyiki gatarina ise yitwaga bizuru nyina yitwaga nyirabyatsi yatowe 1970 rwose bari batuye kucya mitsingi, ibisonga bye byari 3 aribyo nyiracumi, yankurije na nikuze. Inteko idufashe icukumbure. Murakoze
  • nidanger7 years ago
    AHAAAAA NDUMVA BYOSE ALILINILI UMUGANI WAYANDIRIMBO NGO NI ALE ALE. MUZAHEREKULI GICANDA NIWEWAMBERE WATOWE KANDINIWE WICYITEGEREZO
  • 7 years ago
    Nari n'uwitwa Priscilla wigeze kuba miss .
  • Mugisha7 years ago
    Kuba minister yumuco itabika amateka nikibazo rwose nkubu nibyumvikana





Inyarwanda BACKGROUND