RFL
Kigali

Ibintu 5 ukwiriye kumenya mbere yo gukundana n’umwanditsi cyangwa umunyamakuru

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:31/07/2018 20:23
0


Ubusanzwe abantu bose ni abantu kimwe, abanditsi nabo ni abantu nk’abandi gusa bo ntibapfa guhara nk’uko abenshi babigenza. Bakunda gusa neza no kuganira ndetse hari n’ubwo bagira akavuyo. Uretse ibyo ariko mu bijyanye n’urukundo, ni abizerwa, bita cyane ku bakunzi babo kandi biranezeza kuba kumwe nabo.



Kuganira kwabo ntibikuraho ko bashobora kuba abatinywa, abanyakuri ndetse bakaba n’abantu bagira intumbero cyane. Aha abanditsi turi kuvuga ni mu ngeri zose, baba abandika ibitabo, abandika udukino ndetse n’abanyamakuru. Hari utuntu twihariye bagira kandi ni abantu bakwiriye kumvwa niba ushaka kujya mu rukundo nabo, gukundana nawe cyangwa se ushaka kumutereta, banza umenye ibi bintu bizagufasha cyane.

1.Baraburana Cyane

Kuburana kwabo si ukwigiza nkana ku bushake, ubundi abanditsi cyane cyane abanyamakuru bakunda kumva cyane no kwita ku ntekerezo z'abantu. Ibi rero bibatera kuburana cyane, kandi kutemeranya n’ingingo ni cyo bazwiho akenshi. Si ubwumvikane buke bubabamo, ni uko baba bashaka kumenya byimbitse buri kintu cyose kikabajyamo cyuzuye ubusobanuro. Gusa n’ubwo baburana cyane gutyo, ntibivuze ko baba batakubashye cyangwa batakwitayeho.

2.Ni gake baboneka nabwo bitinze

Mu gihe usanga abandi bakunda kujya kuryama bukimara kwira, abanditsi bo muri za ngeri zitandukanye twavuze harimo ab'ibitabo ndetse n’abanyamakuru, bakunze kuryama batinze cyane kuko bo bashobora kuba bakanuye mu gihe abandi benshi baba basinziriye. Ibi babiterwa akenshi n’uko ari cyo gihe inganzo yabo iba ije (abanditsi) cyangwa ari bwo inkuru ziba ziryoshye (abanyamakuru). Ikindi abanditsi bakunda cyane gukorera ahantu hatari urusaku, ibi rero bishobora gutuma uzajya umubona gake cyangwa se rimwe na rimwe abe ari mu kazi wowe usinziriye, uzabyakire si urwango.

Ashobora kurara yandika ukirarana cyangwa ukajya umubona bitinze

3.Ni abahakanyi cyane

Ibi si ugusebanya cyangwa ikindi, ni ukuri kwambaye ubusa. Abanditsi cyane cyane abanyamakuru benshi niba ‘Tomasi’ bemera babonye ibimenyetso bifatika rwose. N’ubwo haba hari abatunga agatoki impamvu nyazo, bemezwa n’uko ikintu kibaye. Utazumva ko kuba uri mu rukundo nawe atazajya impaka cyangwa ngo yemezwe n’ibibonetse byose.

4.Bakunda kuvuga ‘Oya’ kenshi

Ubundi kimwe mu biranga abanditsi, guhakana biza imbere. Nk’uko haruguru twavuze ko bakunda kuburana bakanaba abahakanyi, igisubizo ‘OYA’ kibaba hafi kurenza ibindi bintu byose bibaho. Ubundi imikorere yabo n’imitekerereze yabo batekereza ko ihora mu kuri ndetse no ku bintu uba wumva byoroshye cyane ko wabona igisubizo cya ‘YEGO’ umwanditsi akubwira ‘OYA’ ashize amanga rwose.

5.Ushobora kuba inkuru

Iki ntabwo kireba abanyamakuru gusa, n’abanditsi ni uko akenshi usanga bandika ku bintu bibakikije, byabo bwite cyangwa bakunze kubona mu buzima bwa buri munsi. Mu bintu ndetse n’abantu babona kenshi hazamo abakunzi babo, abavandimwe ndetse n’inshuti tutibagiwe n’ababyeyi cyangwa ababarera. Uramutse ubabereye icyigwa, ushobora kwisanga ubaye izingiro ry’inkuru yandikaho, akaba yakwandika bimwe mu bitekerzo byawe cyangwa bimwe mu byo mwigeze kuganira bike cyangwa byose. Ibi ntuzabyitiranye no kuba injajwa nk’uko hari ababitekereza gutyo ahubwo ni uko mu byo aba ari kwandika ibyawe biba bimubereye umuyoboro mwiza wo gutanga ubutumwa mu nkuru ye nta kindi.

Hari ubwo ushobora kumubera inkuru yandikaho

Nta kigoranye kiri mu gukundana n’umwanditsi cyangwa umunyamakuru kuko nk’uko twabivuze tugitangira haruguru, ni abantu kimwe n'abandi. Gusa muri wa mwihariko abantu bose bagira badahuza n'abandi, niba wumva witeguye gukundana n’ukora ako kazi, iyemeze kumwakira uko ari, wakire akazi akora, numubura ntibibe intambara cyangwa urwitwazo kuko twabigaragaje ko bakunze kuba abizerwa kandi mu kanya babonye bita ku bakunzi babo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND