RFL
Kigali

Ibikubiye mu butumwa Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yatanze ku munsi wo kwibohora-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/07/2018 16:21
0


Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane w’imyaka 19 y’amavuko yavuze ko kwibohora nk’u Rwanda, ari urugendo rupfumbaswe n’abanyarwanda kandi rugikomeza mu ntumbero yo kwigobotora ubukene n'ibindi bidindiza iterambera himakazwa agaciro ka buri munyarwanda.



Iradukunda; izina ryahiriwe ubugira kabiri mu irushanwa rya Miss Rwanda. Hari Miss Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 na Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018. Iradukunda Liliane ni umukobwa w’urubavu ruto wahinduriwe amateka mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2018 yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Kuri uyu munsi tariki ya 04 Nyakanga 2018 u Rwanda rwizihiziho imyaka 24 ishize abanyarwanda bibohoye, amahoro agasakara mu bana b’igihugu; Miss Iradukunda Liliane yavuze ko amaze kwiga byinshi kuva yakwambikwa ikamba byiyongera ku byo yari asanzwe azi bimaze kumuha ishusho ngari yo kwibohora nyako. Yagize ati:

Muraho, ndifuriza abanyarwanda bose umunsi mwiza wo kwibohora cyane cyane urubyiruko. Kuva naba Nyampinga w’u Rwanda maze kwiga byinshi, byiyongera ku byo nari nzi ku byiza by’igihugu cyacu ndetse n’imbaraga zashyizwe mu kucyubaka muri iyi myaka 24 ishize twibohora.

Image result for miss iradukunda liliane

Miss Iradukunda Liliane yavuze ko kwibohora ari urugendo rugikomeje

Yavuze ko nk’urubyiruko ari byiza gukomeza kwiga amateka yaranze u Rwanda n’urugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso n’abana b'u Rwanda. Yagize ati “Nk’urubyiruko birakwiye ko dukomeza kwiga amateka ndetse no kwishimira iterambere tumaze kugeraho. Kwibohora, nk’uko abayobozi bacu bakunze kubitwibutsa, ni urugendo kandi turacyarurimo.” Yibukije abakobwa bagenzi be kudasigara inyuma ahubwo ko bakwiriye gutera intambwe nk’iyatewe na basaza babo. Ati:

U Rwanda ruragana aheza kandi birashoboka ko urubyiruko twafata iya mbere mu guharanira kwibohora ubukene, ingeso mbi n’ibindi bidindiza iterambere. Sinabura no kwibutsa by’umwihariko abakobwa bagenzi banjye ko nabo batagomba gusubira inyuma. Dufatanye na basaza bacu gusigasira ibyagezweho twimakaza umuco wo gukora cyane kandi neza, twirinda ibyatugusha ahabi.

Related image

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane 

UBUTUMWA MISS RWANDA IRADUKUNDA LILIANE YATANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND