Mu gihe sinema nyarwanda ivugwamo ibibazo byinshi bituma iterambere ryayo ridindira, harimo ikibazo cy’isoko ryari ritangiye gucika intege muri iyi minsi n’ibindi,… ibi byose bigiye gushyirwa muri Gacaca bitorerwe umuti mu nama izahuza minisiteri ya siporo n’umuco n’abakora uyu mwuga.
Ni mu kiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na Bwana Makuza Lauren, ubwo yifuzaga kumubaza ku cyo iyi minisiteri iri gukora ku kibazo cy’isoko rya filime mu Rwanda riri gucika intege ku buryo bukomeye, Bwana makuza yamwakirije amakuru meza kuri uru ruganda n’abarukoramo.
Ubwo yamubazaga niba ikibazo kiri mu isoko rya filime bakizi, Bwana Makuza yamusubije ati: “yego, ndetse tunafitanye n’inama ku itariki ya 11, umunsi twatekereje kugira ngo turebe nyine ikirimo kubitera, cyane cyane ko usanga akenshi biva ku mikoranire hagati yabo, n’icyo ndetse nabo babona twe dushobora gukora kugira ngo bikemuke.”
Bwana Makuza Lauren ushinzwe iterambere ry’umuco muri iyi minisiteri, akaba ari naho sinema ibarizwa yakomeje agira ati: “Tuzagira inama hamwe n’abantu bose bakora filime muri rusange. Ni ukuvuga kuva kuri producers, kugera kuba actors, kugera ku bantu bose ndetse n’abakora distribution (abashinzwe gucuruza filime),.. niho mbese tuzagira umwanzuro n’umurongo tuziha, kugira ngo industry ishobore kuzamuka.”
Iyi nama izabera ku cyicaro cya Minisiteri ya siporo n’umuco I Remera, izaba iyobowe na minisitiri ubwe Bwana Joseph “Joe” Habineza, nk’uko Lauren yakomeje abidutangariza, minisiteri nayo ikaba izagragaza uruhare rwayo mu iterambere rya sinema aho hari ibyo bateguye kuzereka abazaba bitabiriye iyi nama.
Minisitiri Joseph Habineza ashobora kuba aje gukemura byinshi muri sinema nyarwanda
Kugeza ubu ntiharemezwa isaha iyi nama izaberaho, gusa Lauren yadutangarije ko ishobora kuzaba ku isaha ya saa tatu n’igice za mu gitondo (09:30), hakaba hateguwe imyanya y’abantu 36.
Iyi nama ije ikenewe cyane mu rwego rwo kwiga ku cyazamura sinema nyarwanda kikayigeza ku rwego buri wese uyirimo yifuza, dore ko benshi bari batangiye gucika intege, ahanini bitewe n’uko basaga nk’abifasha aho bashinjaga Leta kutabaha ubufasha.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO