RFL
Kigali

Humble Jizzo yatangaje ko indirimbo akunda kuva Urban Boys yabaho ari iya nyuma bakoranye ari 3-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/10/2018 15:33
1


Ibi Humble Jizzo yabitangarije mu gitaramo itsinda rya Urban Boys riherutse gukorera i Nyabugogo mu kabyiniro ka TopChef. Ubwo iri tsinda ryari ku rubyiniro mu buryo butunguranye Humble Jizzo yasabye abafana kumufasha kubyina no kuririmba indirimbo ya Urban Boys akunda cyane kurusha izindi iri tsinda rimaze gukora.



Ubwo bari bageze hagati baririmba uyu muhanzi yasabye Dj kuba aretse kongera kuvuza imiziki ngo abanze aganire n'abakunzi be. Bakigabanya imiziki yasabye abakunzi be kumufasha kuririnmba indirimbo yari igiye gukurikiraho ati" Muze kuryoherwa n'indirimbo ikurikiye mumfashe kuyiririmba munamfashe kuyibyina ni yo ndirimbo ya mbere nkunda kurusha izindi mu za Urban Boys."

Uyu muhanzi akimara kuvuga ibi hakurikiyeho indirimbo 'I miss you' iyi ikaba indirimbo ya nyuma aba bahanzi baririmbanye na Safi Madiba akiri mu itsinda rya Urban Boys. Ni indirimbo bakoranye na Kitoko Bibarwa. Icyatunguranye ni uko iyi ari yo ndirimbo Humble akunda kurusha izindi zose bakoze.

Urban Boys

Ubu Urban Boys isigaye ari itsinda rya babiri; Humble Jizzo na Nizzo Kaboss batarimo Safi Madiba

UMVA HANO IYI NDIRIMBO HUMBLE JIZZO AFATA NK'IYA MBERE MU ZO URBAN YAKOZE

Iyi ndirimbo Humble Jizzo akunda kurusha izindi za Urban Boys usibye kuba barayikoranye na Kitoko, ni indirimbo ya nyuma bakoranye ari batatu igihe Safi Madiba yari akiri mu itsinda mbere y'uko arivamo. Ni indirimbo yafatiwe amashusho yose na Meddy Saleh ariko atarajya hanze ndetse abafana ba muzika batazi uko byagenze. Yabwiye Inyarwanda.com ko ari amateka akomeye ku itsinda atuma iyi ndirimbo iyoboye izindi ndirimbo za Urban Boys akunda kurusha izindi.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Humble Jizzo yatangaje ati" Iyi ndirimbo ni iy'amateka benshi barabizi ko ari yo ya nyuma twakoze turi batatu ni indirimbo yatuvunnye ariko nanone ni nziza ku rundi ruhande njye nyikundira ko ari nziza nkanayikundira ko ari indirimbo ifite amateka maremare ku itsinda rya Urban Boys."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KIGALI LOVE' URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vedaste5 years ago
    Nange Iyi ndirimbo ndayikunda,cyane cyane verse ya nizzo irambaba kbs.





Inyarwanda BACKGROUND