RFL
Kigali

Igor Mabano umwarimu, umucuranzi, Producer akaba n'umuhanzi w'umunyempano azahuza ate iyi mirimo? -IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2018 19:57
0


Igor Mabano ni umuhanzi w'umunyempano ikomeye muri iyi minsi ufite n'indirimbo igezweho yise 'Iyo utegereza'. Usibye kuba umuhanzi ni n'umu Producer muri Kina Music akaba umucuranzi w'ingoma ukomeye ariko nanone akaba ari n'umwarimu wa muzika mu ishuri ryigisha muzika rya Nyundo ribarizwa i Muhanga.



Mu minsi ishize uyu musore yaganirije Inyarwanda.com atangaza ko ahugiye mu kazi na cyane ko usibye kuba ari umuhanzi n'umucuranzi ubusanzwe ari umu Producer ariko nanone akaba amaze umwaka urenga ari umwarimu wa muzika mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Umunyamakuru wibazaga uko uyu muhanzi azahuza iyi mirimo yose, uyu musore yaduhamirije ko bizajya biterwa n'uko yapanze gahunda ze, gusa avuga ko bitazamunanira.

Umva hano indirimbo iyo utegereza ya Igor Mabano

Igor MabanoIgor Mabano kuri ubu ni n'umwarimu mu ishuri rya muzika

Igor Mabano ni umuhanzi wa muzika muri iyi minsi ufite indirimbo iharawe yise 'Iyo utegereza' akaba ari indirimbo ibara inkuru y'umusore watandukanye n'umukobwa bakundanaga bapfuye ko umuhungu nta butunzi afite nyuma akabubona akabwira umukobwa ati"Iyo utegereza". Usibye iyi ndirimbo ariko Igor Mabano anavuga ko hari indi mishinga inyuranye afite kandi yizeye ko izajya hanze umunsi uwo ari wo wose.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA IGOR MABANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND