Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Teta Sandra afunze by’agateganyo akaba afungiwe muri 1930, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda yatangaje ko uyu mukobwa afungiye sheke itazigamiye, gusa kuri ubu hatahuwe inyandiko igaragaza ko sheke afungiye yishyuwe.
Nyuma y'uko tuvuganye na CIP Hillary Sengabo akadutangariza ko Sandra Teta afunzwe by’agateganyo azira sheke yatanze itazigamiye, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yacukumbuye agera aho abona inyandiko igaragaza ko sheke Teta Sandra aregwa yafunzwe yarayishyuye ndetse amenya n'uwo yari yayihaye, byatumye tumushaka tubasha kuvugana nawe.
Teta Sandra kuri ubu afunzwe iminsi 30 y'agateganyo aho ategereje kuburana Sheki yatanze itazigamiye
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatahuye ko iyi sheke Teta Sandra yari yayihaye Hotel ya Serena muri Kanama 2016, kuri iyi nyandiko igaragaza ko Teta Sandra yishyuye igira iti” Njyewe Francois Murinda nishyuwe na Teta Sandra amafaranga ibihumbi 587,000frw yishyura sheki itazigamiye yishyuye Kigali Serena Hotel mu kwezi kwa Kanama 2016. Indeni yari afite ryose rirarangiye.”
Nyuma yo kubona iyi nyandiko igaragaza ko iyi sheki yishyuye, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yashatse uko yavugisha uyu francois Murinda wasinye kuri iyi nyandiko maze mu kiganiro kigufi twagiranye uyu mugabo ahamya ko Teta ntakibazo afitanye na Serena.
Teta Sandra wafunzwe muri Gashyantare 2017 yari yarishyuye muri Mutarama 2017
Aha uyu muyobozi muri Serena Hotel yagize ati” Afunzwe n'ibindi, ibya sheki yari yarabirangije, iyo sheki itazigamiye yari yarayishyuye, urumva bamushakaga kubera yo amenye ko inzego z’umutekano zimushaka arayishyura yishyuye muri Mutarama 2017, twe ntacyo tumukurikiranyeho ntakindi kibazo dufitanye.”
Ukurikiranye iby’ifungwa rya Teta usanga yarafashwe tariki 25 Gashyantare 2017 nyamara yarishyuye iyi sheki tariki 15 Mutarama 2017 icyakora akaba yarishyuye yaramaze gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi arizo (Mandat d’arret) izi mpapuro zikaba arizo zatumye atabwa muri yombi akaba aryozwa gutanga sheki itazigamiye hatitawe ko yaba yarayishyuye cyangwa atarishyuye ibi bikaba bizasobanuka mu rubanza uyu mukobwa azaburana n’ubushinjacyaha nyuma y’iminsi 30 yahawe yo kuba afunzwe by’agateganyo.
TANGA IGITECYEREZO