RFL
Kigali

Hatahuwe inyandiko igaragaza ko sheki ifungishije Teta Sandra yishyuwe. Uwo yayishyuye arabivugaho iki?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2017 9:06
20


Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Teta Sandra afunze by’agateganyo akaba afungiwe muri 1930, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda yatangaje ko uyu mukobwa afungiye sheke itazigamiye, gusa kuri ubu hatahuwe inyandiko igaragaza ko sheke afungiye yishyuwe.



Nyuma y'uko tuvuganye na CIP Hillary Sengabo akadutangariza ko Sandra Teta afunzwe by’agateganyo azira sheke yatanze itazigamiye, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yacukumbuye agera aho abona inyandiko igaragaza ko sheke Teta Sandra aregwa yafunzwe yarayishyuye ndetse amenya n'uwo yari yayihaye, byatumye tumushaka tubasha kuvugana nawe.

teta sandraTeta Sandra kuri ubu afunzwe iminsi 30 y'agateganyo aho ategereje kuburana Sheki yatanze itazigamiye

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatahuye ko iyi sheke Teta Sandra yari yayihaye Hotel ya Serena muri Kanama 2016, kuri iyi nyandiko igaragaza ko Teta Sandra yishyuye igira iti” Njyewe Francois Murinda nishyuwe na Teta Sandra amafaranga ibihumbi 587,000frw yishyura sheki itazigamiye yishyuye Kigali Serena Hotel mu kwezi kwa  Kanama 2016. Indeni yari afite ryose rirarangiye.”

Nyuma yo kubona iyi nyandiko igaragaza ko iyi sheki yishyuye, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yashatse uko yavugisha uyu francois Murinda wasinye kuri iyi nyandiko maze mu kiganiro kigufi twagiranye uyu mugabo ahamya ko Teta ntakibazo afitanye na Serena.

teta sandra

Teta Sandra wafunzwe muri Gashyantare 2017 yari yarishyuye muri Mutarama 2017

Aha uyu muyobozi muri Serena Hotel yagize ati” Afunzwe n'ibindi, ibya sheki yari yarabirangije, iyo sheki itazigamiye yari yarayishyuye, urumva bamushakaga kubera yo amenye ko inzego z’umutekano zimushaka arayishyura yishyuye muri Mutarama 2017, twe ntacyo tumukurikiranyeho ntakindi kibazo dufitanye.”

Ukurikiranye iby’ifungwa rya Teta usanga yarafashwe tariki 25 Gashyantare 2017 nyamara yarishyuye  iyi sheki tariki 15 Mutarama 2017 icyakora akaba yarishyuye yaramaze gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi arizo (Mandat d’arret) izi mpapuro zikaba arizo zatumye atabwa muri yombi akaba aryozwa gutanga sheki itazigamiye hatitawe ko yaba yarayishyuye cyangwa atarishyuye ibi bikaba bizasobanuka mu rubanza uyu mukobwa azaburana n’ubushinjacyaha nyuma y’iminsi 30 yahawe yo kuba afunzwe by’agateganyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bill7 years ago
    Kwishyura ntabwo bivanaho icyaha, kuko biterwa na Elements icyaha, Ubundi twajya dukubita abantu tukabishyura bikarangira! Legal,Moral, na material elements zikore akazi
  • ganza7 years ago
    nonese mubwirwa niki ko cheque azira ariyo ya serena? cg kuba yarishyuye bikuraho icyaha cyo gutanga cheque itazigamiye?
  • coco7 years ago
    Ariko mana we akarengane karagwira utwo dufaranga tugatuma bafunga umuntu.
  • 7 years ago
    Njye si niyumvisha ukuntu umuntu ufite Fame nka Teta yafungirwa udufaranga twurusenda nkutwo
  • Kz7 years ago
    Uyumukobwa Arakabije Pe
  • TETA7 years ago
    iyi nyandiko ni mpimbano!!!!!! uti kuki??? nonese niba yarishyuraga serena hotel kuki iyo nyandiko igaragaza ko hishyuwe umuntu kugiti cye( francois murinda) iyo bijya kuba iyi nyandiko yari kuba ariyo yari kuba nibura ivuga iti( jyewe murinda francois nakiriye amafaranga 587000 byumwenda teta yarabereyemo serena hotel. naho aka ni aka letter kahimbwe nyuma kugirango kazamurenganure ariko nako ndabona kazakora kuri nyiri kugasinya francois kibe icyaha cya kabiri cyo gukoresha inyandiko mpimbano
  • dad7 years ago
    Gutanga sheki itazigamiye ni icyaha gihanwa n amategeko!! kabone niyo wayishyura nyuma ,icyaha kiba cyakozwe ,abize Managiment ngirango ibyo murabizi neza!! namugira inama yo gusaba imbabazi akababarirwa
  • Nina7 years ago
    @Teta. Ubwo nawe rero ngo wavumbuye. Ibyo François was Serena yakoze nibyo. Kuko une personne morale est representee par une personne physique. Ubundi se ntubona cashet ya Serena, ??? Sandra Teta pole sana, kwishyura ntibikuraho icyaha.
  • 7 years ago
    Ni iyindi ubwo afungiye
  • Mugisha7 years ago
    Ngira ngo igitumye anakomeje gufungwa n'uko yamaze kubigira umuco, kuko gutanga sheki itazigamiwe amaze kubifatirwa gatatu, urumva rero barashaka ko akosorwa n'amategeko ndetse na jail
  • Lambert7 years ago
    Chèque sans provision niyo yaba iya 5,000Frw wayizira rero kuvuga ngo umuntu azira utwo dufaranga ntacyo bivuze.Iyo watanze chèque sans provision ikagera mu bushinjacyaha iteyeho cachet ya Banque niyo waba warishyuye ntibyabuza ko bagukurikirana kuri icyo cyaha gusa Imana imufashe abivemo neza kandi azirinde kongera gukoresha Chèque.
  • 7 years ago
    oooooh that got messed again, olala ncuiih ukwezi kose mn .nukumusabira abakunzi Kbsa ntibazongere Ho Ikindi umwali wacu akava hariya hantu pe
  • James navas 7 years ago
    Fake
  • Edy7 years ago
    Ibi babyita kw'ipasa muremure!!!
  • kellan7 years ago
    Cyane inshuro 3 zose atikosora?birababaje
  • Bimawuwa7 years ago
    Njyewe ikibazo cyo gufungwa cg cyo kwishura shek ntacyo bindebaho ahubwo ikibazo mfite niki? bank zo mu Rwanda ziha buriwese shek, ubundi tuziko shek igomba kuba ifite garabt igihe cyose none batanga shek gute ku muntu udafite garant ya shek.uwari wewese bank igiye umuha shek yayikoresha uko ashaka.kandi ntabwo bisaba frw runaka ufite kuri konte ngo baguhe shek. ahandi biterwa nu bukiriya bwawe ufitanye na bank babona ko nta kibazo uzagira mugukoresha shek bakabona kuyi guha ariko gupfa gutanga shk nabyo nubugwari. ibyo uwo mukobwa na koze nundi wese yabikora. ikindi kandi nkunda kubona abanyamakuru birukankira kuri police kujya kubaza nimba umuntu afunzwe ntabwo ari inshingano za police gutangaza uwafunzwe. police ifata umuntu ugakora idosiye ikamushikiriza urukiko ubundi ibisigaye mujye mu bibaza urukiko ko aba amaze kuva mu maboko ya police,ntabwo aba akibarizwa kuri police cg police ntaburenganzira ifite bwo gutangaza uwafunzwe wari wewese.nshobora kuba ntashaka ko mutangaza ko nafunzwe so,reka turebe ibitureba twe gukabya cyane.
  • 7 years ago
    Urabizi kbsa ikigo nka serena ntago bagikoramo amanyanga kuko bo ntibakora kuriya nge ndi umukozi wa serena ntago bishoboka ko umuntu yishyurwa ideni mwizina rye.
  • 7 years ago
    Abanyamakuru binjiji gusa umuntu abereka igipapuro yiyandikiye namwe mukacyereka abanyarwanda ngo nukuri ubuse niba yarabereyemo umwenda serena hotel ni gute bandika ngo njyewe murinda françois nishyuwe????? Wowe wishyuwe iki harumwenda yaragufitiye ? Cyangwa byari kwandikwa muzina rya Serena ko Serena hotel yishyuwe umwenda teta yarayifitiye (abuze bank murabisobanukiwe) guys iki nacyo nicyaha gihanwa namategeko gukoresha impapuro mpimbano mwibona umuntu afunzwe ngo mucure impapuro zigararaza ko yishyuye mbere kugirango icyaha cyorohe I think ko harimo na ruswa yahawe uwo françois ngwabandikire ko bishyuye mbere yigihe kuko niba yarishyuye mbere koko bari bafite guhagarikisha impapuro zimurega
  • be7 years ago
    hhhh uyumukobwa asigwa izina ribi gusa harya ngo nugushakisha amafaranga ukobyagendakose
  • brr7 years ago
    uyumwana numukene arko yipasa muremure yishira mubyiciro bidahwanye numufuka we kbsa natuze amenye kwiyakira





Inyarwanda BACKGROUND