Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi ukomeye Rajab Abdul Kahali wiyeguriye muzika nka Harmonize yamaze kugera i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 22 Werurwe, 2018 aho yitabiriye igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro The Mane inzu ifasha abahanzi nka Safi Madiba na Marina.
Harmonize w’imyaka 24 y’amavuko ufite izina rikomeye muri Tanzania ari mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo gikomeye agiye guhuriramo n’abahanzi babarizwa muri Label ya The Mane iyoborwa na Bad Rama barimo Marina na Safi Madiba Niyibikora. Abandi bahanzi bazaba bari muri iki gitaramo ni Queen Cha hamwe na Riderman bamaze kwemeza ko bazafasha bagenzi babo.
Tubibutse ko amatike y’iki gitaramo yagiye hanze aho uyiguze ubu agabanyirizwa aho ubu ushaka itike yayibona kuri Kabasha Fashion House muri UTC no kuri Jumiafood mu gihe iki gitaramo giteganijwe kubera i Musanze ku itariki ya 23 Werurwe muri stade Ubworoherane naho bukeye bwaho ku itariki 24 igitaramo nyamukuru kibere i Kigali mu ihema rya Camp Kigali aho kwinjira ari 5000 frw ahasanzwe naho VIP ikaba 10,000 frw kuwaguze itike muri iyi minsi naho uzayigura k’umunsi w’igitaramo akazishyura 15,0000.
Harmonize yari yiteguweHarmonize yakiriwe neza i KigaliHarmonize yahise ajya kuri Hotel
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo
TANGA IGITECYEREZO