Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gicurasi 2016 mu kabyiniro ka Quelque Part habereyemo igitaramo cyahuje abahanzi banyuranye barimo abaraperi 2, Bull Dogg na Diplomate, ndetse n’umuhanzikazi Tonny, abitabiriye iki gitaramo batunguwe bikomeye n’ukuntu Bull Dogg yashamadukiye bikomeye gufana Tonny bibaza umubano uri hagati yaba bombi.
Ubwo umuhanzikazi Tonny yageraga ku rubyiniro, Bull Dogg yegereye gato urubyiniro yishimira bikomeye uyu muhanzikazi, uburyo Bull Dogg yishimiye uyu muhanzikazi kugeza ubwo amufana ku mugaragaro byateye urujijo rukomeye mu bafana bari bitabiriye bibajije ku mubano w’aba bahanzi bombi.
Bull Dogg yari yahimbawe cyane ubwo Tonny yarari ku rubyiniro
Usibye Tonny na Bull Dogg bitabiriye iki gitaramo hagaragaye kandi Diplomate umuraperi nawe wongeye kwerekana ko ari inkingi ya mwamba muri Hip Hop nyarwanda.
Reba andi mafoto:
Ubwo Tonny yarari kurubyiniro Bull Dogg yarari mu bimbere yizihiwe
Bull Dogg yizihirwaga bigaragarira abantu
Bull Dogg yabyinaga n'abafana arwanira gufana Tonny
Bull Dogg umufana mukuru wa Tonny mu ijoro ryakeye
Umuhanzikazi Tonny ku rubyiniro
Uyu mukobwa yerekanye ko ashoboye
Diplomate
Diplomate ku rubyiniro yongeye guhamya ko ari inkingi ya mwamba muri Hip Hop nyarwanda
Bull Dogg ku rubyiniro
Bull Dogg yagaragaje ko agishoboye
Usibye gufana Tonny Bull Dogg yigaragaje bikomeye
TANGA IGITECYEREZO