RFL
Kigali

Haranugwanugwa impinduka mu bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2018 13:17
1


Miss Rwanda ni irushanwa riba rigamije gushakisha umukobwa wegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Ni irushanwa rimaze kuba ngarukamwaka dore ko kuri ubu hagiye gutangira igikorwa cyo kuzenguruka mu ntara zinyuranye hashakishwa umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda muri 2018.



Icyakora mu gihe habura iminsi mike ngo iri rushanwa ritangire amakuru avugwamo imbere ni menshi, kimwe mu byo benshi bakunze kwibazaho ni abagize akanama nkemurampaka gatoranya umukobwa uhiga abandi uburanga, ubwenge ndetse no mu muco. Kuri ubu ikiri kuvugwa ni uko muri uyu mwaka wa 2018 hashobora kuba impinduka ugereranyije n'abari bagize aka kanama nkemurampaka umwaka ushize wa 2017.

mike karangwaMike Karangwa ni umwe mu bari bamaze imyaka myinshi mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda

Umwaka wa 2017, akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda kari kagizwe na Mike Karangwa na Rwabigwi Gilbert dore ko ari bo babaga bayoboye abandi muri aka kanama. Nyuma y’aba hiyongeraho umuntu umwe akenshi wabaga ari umubyeyi wabaga yatoranyijwe muri buri ntara batoreragamo. Ibi rero muri 2018 bishobora guhinduka kuko Mike Karangwa kuri iyi nshuro ashobora kutagaragara muri Miss Rwanda 2018 nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga. 

Miss Rwanda 2018

Rwabigwi Gilbert na Mike Karangwa ni bo bari bayoboye akanama nkemurampaka muri 2017

Ku ruhande rwa Mike Karangwa amakuru avayo avuga ko kuri ubu ataremeza neza niba azaba ari mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018 kuko hari izindi gahunda afite zishobora kugongana, ariko na none akavuga ko akibireba niba yaboneka, gusa amakuru avuga ko ashobora kuba atazaba ari mu Rwanda nabyo bikaba biri mu bivugwa nk’impamvu yuko ashobora kutagaragara mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018.

Inyarwanda.com yifuje kumenya niba koko hari impinduka ziri mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018. Twavugishije uruhande rw’abategura iri rushanwa, batangaza ko ibijyanye n’akanama nkemurampaka bizamenyekana amarushanwa atangiye. Ibi bivuze ko abagize akanama nkemurampaka bazamenyekana ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 ubwo iri rushanwa rizaba ritangiriye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze.

Miss Rwanda 2018

Aba bose bigeze kubana mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda

Muri iri rushanwa si ubwa mbere haba hahindutse abagize akanama nkemurampaka cyane ko hari abandi benshi banyuze muri ibi byicaro harimo Maman Eminante, Aline Gahongayire n’abandi benshi batigeze baza mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda iheruka ku mpamvu zinatandukanye.

Kuri ubu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018 rigiye gutangira, abakobwa basaga magana abiri ni bo bamaze kwiyandikisha, bose bakaba bifuza kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • prince6 years ago
    navemo wenda uyu mwaka uri kwiye niwe wazaryegukana!! mbona ari nawe wajyaga utoranye ababi mu bandi





Inyarwanda BACKGROUND