RFL
Kigali

Gutora abahanzi bari muri PGGSS8 byaratangiye, Primus ziriho imifuniko yifashishwa mu gutora ziri ku isoko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2018 10:35
1


Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya munani ryamaze gutangira cyane ko ibitaramo nabyo ubwabyo bibura iminsi mbarwa ngo bitangire. Kuri ubu abahanzi bari guhatana muri iri rushanwa batangiye guhatana mu majwi aho amatora amaze iminsi mike atangiye dore ko Primus ziriho imifuniko yifashishwa mu matora zamaze kugera ku isoko.



Izi Primus z’ubwoko bwose ziriho imifuniko ifasha abantu mu matora ya PGGSS8 zasohotse ku wa mbere tariki 7 Gicurasi 2018 ari nabwo amatora nyiri izina yatangiye. Uyu mwaka byabaye umwihariko kuko gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni (SMS) binyuzwa ku mifuniko y’inzoga za Primus. Bityo umuntu utora akaba ari umaze kunywa Primus cyangwa afite umufuniko wa Primus yanyweye cyane ko ariho harimo kode zo gutoreraho. Nyuma y’izi kode ubundi ukandika *733* ugakurikiza amabwiriza.

Ibi bije nyuma yaho nanone abahanzi bose bahatana baherewe nimero, aha hakaba haragendewe ku buryo amazina yabo atondetse;

Active ni 1

Bruce Melodie ni 2

Christopher ni 3

Jay C ni 4

Just Family ni 5

Khalfan ni 6

Mico The Best ni 7

Queen Cha ni 8

Uncle Austin ni 9

Young Grace ni 10

Tubibutse ko umuhanzi uzaba uwa mbere mu gutsinda kuri SMS azahabwa miliyoni 15 z'amanyarwanda naho uzatorwa n’abagize akanama nkemurampaka ahabwe miliyoni 20 z'amanyarwanda. Iri rushanwa rizatangira tariki 26 Gicurasi 2018 mu gitaramo cya mbere kizabera mu karere ka Gicumbi.

PGGSS8PGGSS8Imifuniko ipfundikiye Primus ni yo iri kwifashishwa mu matora 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Prince comedian5 years ago
    Bruce melodie uzabikore man





Inyarwanda BACKGROUND