Muri iyi minsi inkuru zihari ni uko Urban Boys yaba igiye gusenyuka. Benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika barifuza kumenya byinshi kuri iri tsinda naryo ritanga amakuru umunsi ku wundi. Magingo aya amakuru ahari ni uko Urban Boys yasenyutse nyuma yuko Safi Madiba yasezeye ndetse ikiganiro n’abanyamakuru ntabwo azigera akitabira.
Kuri ubu amakuru ahari ni uko aba bahanzi bagize Urban Boys bamaze gutandukana aho Safi Madiba yamaze gusezera itsinda. Amakuru yizewe Inyarwanda.com ifite ni uko Safi yasezeye Humble G nyuma yo gufata amashusho y’indirimbo iri tsinda ryakoranye na Kitoko, akaba yaramumenyesheje ko iyi ari yo ndirimbo ya nyuma akoreye mu itsinda.
Umunyamakuru wa Inyarwanda waganiriye na buri umwe muri iri tsinda nubwo batifuje gufatwa amajwi bamwemereye ko bazi neza ko Safi Madiba yamaze kubasezera, abinyujije kuri Humble G. Kuri ubu iri tsinda ryamaze gutegura ikiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe tariki 10 Ugushyingo 2017 gusa ukuri nyako ni uko Safi yamaze kumenyesha bagenzi be ko atazakitabira.
Nizzo yatangiye gukwirakwiza amafoto ari kumwe na Humble G bonyine
Iby'uko Safi atazitabira ikiganiro n'abanyamakuru, byemejwe na Humble G wabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko Safi yamaze kumumenyesha ko atazitabira iki kiganiro n’abanyamakuru. Byatumye dushaka kumenya niba koko ari byo maze twegera Safi avuga ko byinshi kuri we abantu bazabimenya nyuma, gusa avuga ko ukuri guhari ari uko atazitabira iki kiganiro n’abanyamakuru.
Amakuru ava imbere muri iri tsinda ni uko Safi Madiba yanze kwitabira iki kiganiro kuko asanga nta mpamvu yo gutumiza itangazamakuru kuribwira ko itsinda ryasenyutse, bagahamya ko niba ari ugutangaza ko itsinda ryasenyutse ko bose bakabaye babitangaza ku mbuga nkoranyambaga. Ibintu Nizzo adakozwa cyane ko we yemeza ko nubwo bagenda bose we itsinda yarisigarana.
Kongera guhurira muri iri tsinda uko ari batatu ubu ni amateka
Nizzo yagize ati”Narabyumvise Safi ngo yarasezeye nabibwiwe na Humble G ni we yasezeye, njye nzajya muri icyo kiganiro sinzi ibyo Humble G azavuga gusa bose ni yo basezera njye ntacyo bintwaye ubwo itsinda nzarisigarana ntaribi bose ubwo bazaba bagiye.” Nizzo ku bwe asanga ngo atagomba kuva mu itsinda rya Urban Boys kandi ari we warishinze.
Humble G we ntabyinshi avuga ku itsinda rya Urban Boys cyane ko iyo muganiriye ibijyanye n’iri tsinda avuga ko we byinshi azatangaza azabivuga mu kiganiro n’abanyamakuru gitegerejwe tariki 10 Ugushyingo 2017, icyakora ku bijyanye no kuba Safi atazitabira iki kiganiro na Humble G avuga ko abizi kandi ntacyo bitwaye cyane ko ari uburenganzira bwe kuba yakitabira cyangwa atakitabira .
Nyuma yo kuganira bigoranye n’abagize iri tsinda batigeze bifuza gutanga amakuru arambuye icyumvikana nuko gukomezanya kwa Urban Boys byarangiye burundu cyane ko Safi Madiba yabasezeyeho na mbere yuko akora ubukwe. Ikindi ni uko imyanzuro izafatirwa muri iki kiganiro hatarimo gusubirana cyane ko Safi azaba atakitabiriye bityo muri iki kiganiro uwakwitega yakwitega kumva ko Humble G nawe yasezeye cyangwa agiye gukomezanya urugendo na Nizzo bagafatanya kubaka indi Urban Boys.
REBA HANO 'MAMA' YA URBAN BOYS
TANGA IGITECYEREZO