Gihozo ni umuhanzikazi mushya uhamya ko intego ye ari ukugerageza kwigaragaza mu ruhando rwa muzika muri uyu mwaka, aho kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise ‘Tujyane’ yatunganyijwe na producer IYZO.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'TUJYANE' YA GIHOZO
Gihozo avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo ‘Tujyane’, afite indi mishinga ateganya gukora ahereye ku mashusho y’iyi ndirimbo n’ibindi bikorwa binyuranye mu rwego rwo gushinga imizi mu muziki wo mu Rwanda byo kimwe no gukomeza gukora izindi ndirimbo nyinshi byatuma abakunzi ba muzika bamugumana mu mitwe yabo.
Gihozo umuhanzikazi mushya muri muzika nyarwanda
Mu butumwa yageneye abakunzi b’umuziki uyu muhanzikazi yavuze ko yifuza ko bamushyigikira bakanamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bakamuha ibitekerezo aho akoresha izina rya Igihozo Pacifique.
TANGA IGITECYEREZO