RFL
Kigali

Gabiro The Guitar yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Do re mi fa sol’–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/02/2018 17:30
3


Gabiro The Guitar ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga hano mu Rwanda. Uyu muhanzi wamamaye ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame muri iyi minsi akomeje gukora cyane mu bijyanye na muzika aho yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Do re mi fa sol.



Uyu muhanzi aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko kuri ubu yihaye gahunda ikomeye yo gukora cyane muri muzika, aha akaba yarahereye ku ndirimbo ye nshya yakoze mu minsi ishize yise ‘Do re mi fa sol’ aho yamaze gushyira hanze amashusho yayo. Muri iyi ndirimbo, Gabiro The Guitar agaragara ari kumwe n’inkumi ateretera mu modoka yo mu bwoko bwa Limousine. Nubwo ari imodoka isanzwe hano mu Rwanda ariko na none si nyinshi kuko uwayikoresheje biba inkuru.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA YA GABIRO THE GUITAR ‘DO RE MI FA SOL’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ni nziza
  • TONY6 years ago
    nic song peee
  • kalim sangwa6 years ago
    Gabiro bahe itandukaniro msaza nyuma bazamenya umwami W'injyana uwo ariwe!! kandi ibyo wavuze kuri TV10 nibyo guma guma bakore change batwereke ko bafite taste ya music kbsa





Inyarwanda BACKGROUND