RFL
Kigali

Fuse ODG(Mr Azonto) yagaragaje akababaro aterwa n’isuzugurwa ry’abanyafurika muri BET Awards

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:30/06/2015 14:31
1


Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Ghana, Fuse ODG wamenyekanye cyane mu ndirimbo Azonto, yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’uburyo abanyafurika bafatwa mutangwa rya BET Awards, ibyo we agereranya n’agasuzuguro ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye atitabira iki gikorwa.



Abinyujije mu nyandiko igenewe abategura iki gikorwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitte Fuse ODG yavuze ko yanenze cyane uburyo abanyafurika baba batsindiye ibihembo byabo babihabwa nabi dore ko banabihererwa mu bwihisho.

Twitter

Yagize ati “Kuri BET, impamvu ntaje ni uko muduhera ibihembo byacu mu bwihisho(ahatagaragara)! Ntimwubaha imbaraga dukoresha ndetse n’ibyo twagezeho.”

Fuse ODG, ubusanzwe uba mu gihugu cy'u Bwongereza

Ibi abivuze nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru aribwo hatanzwe ibihembo bya BET, ubusanzwe bitegurwa na Televiziyo y’abirabura “Black Entertainment Television” aho haba harimo n’icyiciro cy’abanyafurika.

Fuse ODG, yakuriye mu gihugu cya Ghana, ubu akaba aba mu Bwongereza ari naho yavujkiye. Uyu musore akaba amaze no kwegukana ibihembo bitari bike birimo ibo mu gihugu cye nka Ghana Music Awards ndetse n'ibyo ku rwego mpuzamahanga nka MOBO Awards.

Reba hano indirimbo ya 'Azonto' yakunzwe n'abatari bake 


 

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • k8 years ago
    BET ni business kuba iha bino bihembo bano bahanzi si impuhwe iba i bagiriye ahubwo nuko iba ibakeneye ngo channel yayo ikomeze irebwe cyane muri kano karere, kumbe babibahera mu bikari? sinari mbizi





Inyarwanda BACKGROUND