RFL
Kigali

Fireman yahamije ko ibiganiro byo kugarura Tuff Gangz byatangiye hagati yabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/03/2017 12:25
14


Fireman ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Tuff Gangz, mu minsi ishize hagiye havugwa byinshi ko itsinda rya Tuff Gangz ryaba ryiteguye kongera gukorana ndetse rikagaruka nk’itsinda muri muzika nyarwanda, nyuma yo kuganira na Bull Dogg, Jay Polly na Green P bose babihamya ariko ntiberure ko batangiye ibiganiro, Fireman we yabihamije.



Ikiganiro Fireman yahaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangiye abazwa uko atekereza igihe Tuff Gangz yaba yongeye kubaho, aha Fireman yahise avuga ko byaba bishimishije, ko byaba ari ibintu byiza cyane, yagize ati” Byaba ari ibintu byiza cyane twakora, erega burya gushyira hamwe ni byo byiza kurusha gutandukana.” Fireman avuga ko ibiganiro hagati yabo byatangiye yagize ati

”Njyewe ndabitegereje Double G (Bull Dogg) twabivuganyeho, usibye ko njyewe nta n'ikibazo mfitanye na Jay Polly rwose pe, ngira ngo icyatumye duhura tuba abashuti ni HipHop n'ubundi icyo dupfana kiruta icyo dupfa.”

Fireman avuga ko yavuganye na Bull Dogg nyuma yo gusoma inkuru yamubajije Bull Dogg akamubwira gahunda afite bihuza nuko Fireman nawe yari ayifite nkuko abyivugira asanga ari ibintu byiza bakora. Fireman yongeyeho ko nyuma y'ibyabaye byose bongeye guhuza bagakora ubumwe n'ubushuti bwakomeza ndetse ko hari n'igihe ngo byarusha ubwa mbere.Yagize ati: “Guhuza kwacu ni ibintu bihari wenda bizatinda ariko ntibizahera Imana izabidufashemo.”

tuff gangzTuff Gangz ishobora kugaruka muri muzika

Fireman yakomeje ahamya ko kongera kubaho kwa Tuff Gang batangiye kubiganiraho aho yabivuganyeho na Green P nabo bagasanga bikwiye ndetse ngo no mu minsi ishize Jay Polly yaramuhamagaye nubwo batabashije kuvugana kuko yari mu rusaku, ariko uyu muhanzi afite icyizere ko vuba biri butange umusaruro kubwe yifuza ko Tuff Gang yakongera ikabaho.

Twibukiranye ko aba basore bongeye guhuza byaba ari imbaraga zo gushyigikira Bull Dogg mu irushanwa yatangiye rya PGGSS7 aho bagomba gukora ibishoboka byose ngo barebe ko umuvandimwe batangiranye urugendo yaba uwa kabiri wegukanye iki gihembo. Ibi Fireman abitangaje mu gihe abandi bose bavugaga ko byaba ari ibintu byiza icyakora batarerura ngo bahamye ko batangiye ibiganiro hagati yabo byo kureba uko bakongera kurema iri tsinda.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FIREMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ntacyo bizabamarira
  • king7 years ago
    na P bazamugarure nibwo byaba ari sawa
  • Nana7 years ago
    P fla mumurusha cash akabarusha hit nawe turamukeneye jay nashaka azabireke inganzo yarashize
  • Umusaza7 years ago
    P fla abarusha gukundwa kbs nawe muzamuzane arakenewe
  • 7 years ago
    Tuff without p fla ntacyo baba bakoze
  • N .P FROM KANOMBE7 years ago
    BYABA ARI BYIZA BARAMUTSE BASUBIRANYE GUSA BAGIRE VUBA BAZE BAFASHE BULL DOG NAWE ARYE KURI MILLIONS ZA GUMAGUMA
  • Byumvuhore 7 years ago
    Wapi nta tuff itariho P fla
  • PATO7 years ago
    iyi tuff nubundi yarigizwe na jay polly nibongere bamwegere abafashe rwose
  • fabrice7 years ago
    tuff without p fra is like Phone without batery
  • mcj7 years ago
    No tuff without P-fla.
  • hasla7 years ago
    Congs basaz kbsa byaba ari byiza mugarutse , turabakunda cyane nimwe hiphop nyarwanda yubakiyeho, naho kubavuga p fla , p fla numuhanga arko nta discpline yibwirako murwanda ari mumahanga yakora ibyo yiboneye!!!
  • 7 years ago
    byari bikenewe ark nta taff itarimo p fla kbx
  • sindi ku bwabo ibrahim6 years ago
    Tuff Gangs Niyongere Ibeho. Kuko Iyo Bahuye Muki Bit Buriwese Aguha Vasi Ukanyurwa. Ubundi Bapfaga Iki? Ko Aribo Abari Bafite Ubumwe Nkamanigga.
  • 07870973516 years ago
    Wap Niba P-fla Atazaba Arimo Nabwo Tuff Gangs Izaba Iburamo Intwari Ikomere. Kuri P-fla Twashizeho Nike.





Inyarwanda BACKGROUND