Fireman ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Tuff Gangz, mu minsi ishize hagiye havugwa byinshi ko itsinda rya Tuff Gangz ryaba ryiteguye kongera gukorana ndetse rikagaruka nk’itsinda muri muzika nyarwanda, nyuma yo kuganira na Bull Dogg, Jay Polly na Green P bose babihamya ariko ntiberure ko batangiye ibiganiro, Fireman we yabihamije.
Ikiganiro Fireman yahaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangiye abazwa uko atekereza igihe Tuff Gangz yaba yongeye kubaho, aha Fireman yahise avuga ko byaba bishimishije, ko byaba ari ibintu byiza cyane, yagize ati” Byaba ari ibintu byiza cyane twakora, erega burya gushyira hamwe ni byo byiza kurusha gutandukana.” Fireman avuga ko ibiganiro hagati yabo byatangiye yagize ati
”Njyewe ndabitegereje Double G (Bull Dogg) twabivuganyeho, usibye ko njyewe nta n'ikibazo mfitanye na Jay Polly rwose pe, ngira ngo icyatumye duhura tuba abashuti ni HipHop n'ubundi icyo dupfana kiruta icyo dupfa.”
Fireman avuga ko yavuganye na Bull Dogg nyuma yo gusoma inkuru yamubajije Bull Dogg akamubwira gahunda afite bihuza nuko Fireman nawe yari ayifite nkuko abyivugira asanga ari ibintu byiza bakora. Fireman yongeyeho ko nyuma y'ibyabaye byose bongeye guhuza bagakora ubumwe n'ubushuti bwakomeza ndetse ko hari n'igihe ngo byarusha ubwa mbere.Yagize ati: “Guhuza kwacu ni ibintu bihari wenda bizatinda ariko ntibizahera Imana izabidufashemo.”
Tuff Gangz ishobora kugaruka muri muzika
Fireman yakomeje ahamya ko kongera kubaho kwa Tuff Gang batangiye kubiganiraho aho yabivuganyeho na Green P nabo bagasanga bikwiye ndetse ngo no mu minsi ishize Jay Polly yaramuhamagaye nubwo batabashije kuvugana kuko yari mu rusaku, ariko uyu muhanzi afite icyizere ko vuba biri butange umusaruro kubwe yifuza ko Tuff Gang yakongera ikabaho.
Twibukiranye ko aba basore bongeye guhuza byaba ari imbaraga zo gushyigikira Bull Dogg mu irushanwa yatangiye rya PGGSS7 aho bagomba gukora ibishoboka byose ngo barebe ko umuvandimwe batangiranye urugendo yaba uwa kabiri wegukanye iki gihembo. Ibi Fireman abitangaje mu gihe abandi bose bavugaga ko byaba ari ibintu byiza icyakora batarerura ngo bahamye ko batangiye ibiganiro hagati yabo byo kureba uko bakongera kurema iri tsinda.
TANGA IGITECYEREZO