RFL
Kigali

Fire Stage, umuhanzi ukizamuka arahamya ko Hip Hop ntaho izajya nubwo itsikamirwa-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/11/2017 13:42
0


Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu byose ku isi hagenda hagaragara abanyempano zitandukanye by’umwihariko mu mwuka w’ubuhanzi. Fire Stage ni umwe mu bahanzi bakizamuka bakora injyana ya Hip Hop, akaba avuga ko n’ubwo hari abatabashyigikira ariko ntaho abaraperi bazajya.



Ubusanzwe yitwa Niyigena Philbert, akaba akoresha Fire Stage nk’izina ry’ubuhanzi yiswe na Makonikoshwa. Mu ndirimbo yakoze iyamenyekanye cyane ni iyitwa ‘Funga Rase’ yakoranye na M-Izzo ndetse we akanivugira ko ariyo yamufashije kumenyekana.

Kuri ubu Fire Stage yakoze indi ndirimbo avuga ko yayifashijwemo cyane na Ama G The Black. Ni indirimbo yise “Mama Nyakwigendera” ndetse kugeza ubu amashusho yayashyize hanze. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com tukamubaza impamvu yakoze indirimbo imeze gutyo yasubije agira ati:

Iyi ndirimbo nayikoze ndebye imico iri hano hanze. So, ndabanza gushimira Amag The Black wamfashije cyane…Maman Nyakwigendera aho byaturutse, narebye imico y’abakobwa, ugasanga umwana w’umukobwa w’imyaka 12, 13 gutyo acuditse n’umuhungu akamutera inda, yatekereza ko afite imyaka mikeye, yabona ko mu rugo bizateza ingaru akavuga ati nta kundi mfasha tuyikuremo. Uwo mwana uba upfuye ataragera ku isi, uwari kuzaba umubyeyi we aba abaye Maman Nyakwigendera.

Kanda hano urebe ikiganiro Fire stage yagiranye na Inyarwanda.com


Tumubajije niba iyi ndirimbo itazamuteranya bikomeye n’abakobwa yasubije ko umuhanzi ari ureba ikiriho agatanga ubutumwa agendeye ku kuri abona. Uzayumva akamwishyiramo, akamurakarira ubwo nyine ngo ubutumwa buzaba bwamaze kumugeraho ubutaha ntazabisubire azikosore kuko azaba asanze ibyo yakoraga bitari bikwiye.

Fire Stage kandi avugako hari bamwe mu banyamakuru bo ku ma Radio atandukanye bajya babasubiza inyuma cyane ubona ko badakunze injyana ya Hip Hop ariko ibyo ngo ntibizamuca intege kuko Hip Hop ntaho izajya. Mu magambo ye bwite yagize ati:

Icya 1 nta support tugira hano mu Rwanda, ikindi cya 2 Hip Hop yacu ntabwo ikinwa rwose nongere mbisubiremo ntabwo ikinwa. Ariko n’ubwo batayikina ntaho tuzajya…Iyi Hip Hop yacu kabisa ntabwo bayiha umwanya nk’izindi njyana. Nibayihereze umwanya nayo igire aho igera tubone n’aba Sponsors natwe dutere imbere…Ntabwo twatera imbere bagitsikamira ya njyana yacu.

Uretse kuba iyi njyana idahabwa umwanya ariko Fire Stage we yakomeje avuga ko bitazatuma ava muri iyi njyana. Yagize ati: “Abakunzi ba Hip Hop, abakunzi banjye munyitege n’ubwo nta bushobozi ariko nzagerageza ibishoboka byose mbahe ibintu byiza kandi bifite ubutumwa. Hagiye kujya haza Audio na Video…Iyi njyana nyifite ku mutima, ntaho nzanajya. Yatera imbere itatera imbere nzayikora kuko ni yo yanjye.”

 Kanda hano wumve indirimbo Mama Nyakwigendera ya Fire Stage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND