RFL
Kigali

FESPAD-Rubavu:Abanye-Congo Brazaville mu mbyino zabo zibereye amaso banyuze benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/08/2018 7:05
0


Mu mbyino zabo zibereye amaso, Abanye-Congo Brazaville bashimishije benshi mu birori byabereye mu karere ka Rubavu byo kwizihiza Iserukiramuco Nyafrika ry’imbyino (FESPAD). Icyamamare Zao Zoba yaririmbye nyuma abantu benshi batashye.



Nyuma ya Musanze na Rwamagana, akarere ka Rubavu ndetse n'akarere ka Huye ni two twari dutahiwe n’ibirori by’iserukiramuco Nyafrika ry’imbyino (FESPAD). Mu birori byabereye mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 Kanama 2018, abantu benshi bari bafite amatsiko yo gutaramirwa n'umuhanzi Zao Zoba wo mu gihugu cya Congo Brazaville.

Icyakora benshi muri bo ntibabashije kumubona kuko yaririmbye nyuma benshi batashye kubera imvura yahise igwa. Gusa bashimishijwe cyane n'Abanye-Congo Brazaville ndetse n’amatorero atandukanye yaturutse mu turere twose tugize intara y’Uburengerazuba mu Rwanda.

FESPAD 2018

Abanye-Congo Brazaville ubwo basusurutsaga abitabiriye ibi birori

Ni ibirori byabereye ku mucanga muri metero nk’icumi (10) ugakandagiza ikirenge mu mazi y’ikiyaga cya Kivu. Ibi birori byabimburiwe n’ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert wibukije Abanyarwanda ko aya ari amahirwe akomeye bahawe yo kwakira ibirori nk’ibi aho imico itandukanye igaragarira mu ndirimbo ndetse n’imbyino. Yavuze kandi ko kuba intara y’Uburengerazuba ifite ibyiza nyaburanga ndetse n’igihugu kikaba gifite umuco mwiza ubereye Abanyarwanda byakabaye isoko nziza yo kubishyigikira bakabisangira n’abandi by’umwihariko mu gihe habonetse amahirwe nk’aya yo guhura n’ibindi bihugu.

FESPAD 2018

Abanye-Congo Brazaville bafashije abitabiriye igitaramo gususuruka binyuze mu mbyino zabo gakondo zifite umwihariko maze abitabiriye ibirori babifashijwemo n’akavura kagwaga  barabyina karahava. Itorero ry’Abanye-Congo Brazavill ryazanye na Zao Zoba ryaririmbye imbyino zigaragaza umuco nyawo w'iwabo ndetse zigaragaza ubutware bw’Afrika ndetse n’umuco utagererenywa uranga abanyafrika.

Ni mu gihe itorero Abasamyi ryo Kunkombo ryaririmbye indirimbo ryitiriye FESPAD yasusurukije cyane abitabiriye ibirori ku mpande zose dore ko batitaga ku mvura yari ibari ku mugongo. Uko iminota yagendaga, niko imvura yarushagaho kwiyongera kugeza ubwo Itorero Abasamyi ryaganjijwe n’imvura rikarekeraho abitabiriye bose bakajya kugama ari nako amasaha yihuta.

FESPAD 2018

Ku rundi ruhande bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com batashye batabonye uyu muhanzi bavuze ko batababajwe cyane no kuba Zao Zoba ataririmbye bagihari na cyane ko Abanyasenegale n’Abanyekongo bari bamaze kubashimisha. Mutoniwase Chantale aganira na Inyarwanda yagize ati”Imvura iraduhemukiye pe reba nawe, umuhanzi nka Zao Zoba ntashye ntamubonye kandi no mu byanzanye nawe arimo gusa nyine ndabyakiriye kandi erega nta kibazo nabonye na bene wabo bo muri Congo Brazaville kimwe n'abanyasenegale ubwo rero kuba maze kubona iyi mico yose nta kibazo kinini nkifite na cyane ko n’Abasamyi badusoreje neza”.

FESPAD 2018

Uwari umuyobozi mukuru w’Ibirori Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyemana Alphonse yunze mu ry’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko amahirwe u Rwanda rwabonye rutagomba kuyapfusha ubusa. Yavuze kandi ko igisigaye ari ubufatanye bw’Afrika yose muri rusange mu buryo bwo kuyiteza imbere.

Tubibutse ko iserukiramuco rya mbere ryabaye mu 1998 aho ryitabiriwe n’abahanzi bari bakomeye ku rwego rwa Afurika muri icyo gihe nka nyakwigendera Luck Dube, Alpha Blondy, Been Man, Kassav, Lauryn Hill, Koffi Olomide, Kidumu n’abandi. Kugeza ubu FESPAD imaze kuba inshuro icumi (10) n'iyi irimo, mugihe iy’uyu mwaka yitabiriwe n’umuhanzi w’icyamamare Casimir Zao Zoba ndetse n’ibihugu bibiri Senegale na Congo Brazaville.

FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018

Abanye-Congo Brazaville i Rubavu muri FESPAD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND