Mu gihe hakomeje amarushanwa ya Big Brother Africa arimo kubera mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo, uhagarariye igihugu cya Uganda yatunguye abantu ubwo yasobanuraga ko ari we muntu wa mbere winjiye muri aya marushanwa wikinisha kenshi, dore ko yikinisha byibuze inshuro eshatu mu cyumweru.
Esther Akankwasa uhagarariye Uganda muri aya marushanwa ya Big Brother Africa, ntiyatunguye abandi bari kumwe muri aya marushanwa bonyine ahubwo n’abantu bo mu bihugu bitandukanye bari bakurikiye Big Brother Africa ku mateleviziyo yabo, nabo batunguwe no kubona uyu mukobwa atanga ubuhamya ko yikinisha kandi akaba yumva ari umwe mu babikora kenshi.
Esther Akankwasa yahishuye ko byibuze yikinisha inshuro eshatu mu cyumweru
Uyu mukobwa yatangaje ko adakunda abasore benshi baba bamukinisha bamutesha igihe, ibi bikaba byaratumye ahitamo kubareka akajya akemura ikibazo cye abinyujije mu nzira yo kwikinisha, kugeza ubu akaba akomeje guhangwa amaso ngo harebwe niba koko yaba azikinisha amamiliyari y’abantu amureba, dore ko ibintu bikorerwa mu mazu aberamo aya marushanwa biba bifatwa n’ibyuma bifata amashusho kuburyo bihita bigaragarira ababikurikiye kuri televiziyo.
Imbere y'imbaga ntiyatinye gutanga ubuhamya bw'uko akunda kwikinisha
Twabibutsa ko muri aya marushanwa u Rwanda ruhagarariwe n’abantu babiri, abo bakaba ari Frank Rukundo uzwi nka Frankie Joe ndetse na mugenzi we Nkusi Arthur, kugeza ubu aba bakaba bateze intsinzi ku banyarwanda bashobora kubaha amahirwe bakabatora. Gutora birakorwa mu buryo bubiri, uburyo bwa mbere ni ukujya ku rubuga rwa Internet ari rwo http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote ugahita usabwa kwiyandikisha ugahitamo umuhanzi utora muri aba, naho ubundi buryo bukaba ari ubwo gukoresha ubutumwa bugufi (SMS), aho umuntu ajya ahandikirwa ubutumwa akandikamo ijambo VOTE agasiga akanya akandikaho izina ry’uwo ashaka gutora (Frank cyangwa Arthur) ubundi akohereza ubutumwa kuri 1616.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO