RFL
Kigali

Dub Inc abacuranzi b’ibyamamare mu Bufaransa bageze mu Rwanda aho baje mu iserukiramuco ‘Isaano Art Festival’-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/02/2018 11:02
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 5 Gashyantare 2018 ni bwo abagize itsinda rya Dub Inc bageze mu Rwanda aho bitabiriye Iserukiramuco rya Isaano Art Festival. Aba bacuranzi bakomeye mu Bufaransa bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe saa tatu z’umugoroba aho baje gucurangira abanyarwanda.



Iri serukiramuco rya Isaano Art Festival aba bacuranzi baje gucurangamo rizamara iminsi igera kuri ine yose. Ni iserukiramuco rizitabirwa n'abantu banyuranye barimo ababyinnyi, abavuga imivugo, abakora umuziki, abamurika imideri, abanyarwenya n’abandi bari mu byiciro binyuranye, intego akaba ari ugushimisha abantu bazitabira. Mu bazataramira abantu, harimo; abahanzi bakomeye barimo Andy bumuntu, Sam Band, Cubaka Justin Yvan Ngenzi, Peace, Weya, Tito Uribe, Alyn Sano kimwe n’iri tsinda rikomeye ryo mu Bufaransa.

Isaano Art Festival izatangira tariki 8 igeze 11 Gashyantare 2018 kuva saa kumi n'ebyiri z’umugoroba kugeza saa tanu z’igicuku muri One Love. Ni iserukiramuco ritegurwa na Positive Production iyoborwa na Judo Kanobana. Iri tsinda rya Dub Inc ryo mu Bufaransa ni itsinda rigizwe n’abacuranzi barindwi ariko mu ikipe yabo bagakunda kugendana n’abajyanama babo.

Dub Inc itsinda ryashinzwe muri 1997 rigizwe n'abasore nka; Hakim "Bouchkour" Meridja, Aurélien "Komlan" Zohou, Jérémie Grégeois, Moritz Von Korff, Frédéric Peyron, Idir Derdiche na Grégory "Zigo" Mavridorakis. Aba basore bose bamaze kugera mu Rwanda, akaba aribo bacuranzi bagize iri tsinda rizwi cyane mu gucuranga injyana zinyuranye zirimo, Reggae, Dancehall na Dub.

Dub Incorporation cyangwa Dub Inc ni itsinda kugeza ubu rimaze gushyira hanze Album zabo esheshatu zirimo; Diversité (2003), Dans le décor (2005) ,Afrikya (2008), Hors contrôle (2010), Paradise (2013) na "So What" (2016).

dub incDub IncDub IncDub IncDub IncN'ubwo bageze i Kigali mu gicuku wabonaga bafite akanyamunezaDub IncDub IncDub IncDub IncJudo Kanobana utegura Isaano Art Festival yari yaje kubakiraDub IncDub IncIkipe yose yavuye mu Bufaransa yafatiye ifoto y'urwibutso mu Rwanda na Judo Kanobana wateguye iri serukiramuco 

Isaano arts

Igitaramo aba bacuranzi bo mu Bufaransa batumiwemo mu Rwanda

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND