RFL
Kigali

Dream Boys na Butera Knowless bashyize hanze indirimbo nshya bahuriyemo 'Pesa' iri mu rurimi rw’igiswahili gusa-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/06/2018 10:37
9


‘Pesa’ ni indirimbo nshya y’itsinda rya Dream Boys ndetse n’umuhanzikazi Butera Knowless iyi ndirimbo ifite umwihariko wo kuba iri mu rurimi rw’igiswahili gusa yamaze kugera hanze aho aba bahanzi batangarije Inyarwanda ko ari impano bageneye abakunzi babo cyane ko aba ari abahanzi basanzwe banabana mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music.



Mu kiganiro na Nemeye Platini umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Dream Boys, arinabo ba nyiri iyi ndirimbo bakoranye na Butera Knowless yatangaje ko iyi ndirimbo bayikoze bivuye ku kuntu bakunze kuba bari kumwe kenshi kandi bakunze no guhurira muri studio, rero kuba bari kumwe kenshi kikaba kimwe mu byatumye uyu mushinga w’indirimbo ugerwaho.

Dream boysDream Boys

Umugambi wo gukora iyi ndirimbo mu rurimi rw’igiswahili yaba Platini wo muri Dream Boys ndetse na Butera Knowless bose bahurije kukuba barayikoze mu rwego rwo kunezeza abakunzi babo batumva ikinyarwanda kandi bo mu karere cyane ko batangaza ko bafite abakunzi benshi mu karere batari abo mu Rwanda. Icyakora nanone nkuko aba bahanzi babitangarije Inyarwanda.com ngo ikindi ni uko bazi neza ko nabanyarwanda batari bake nabo bazi uru rurimi rw’igiswahili.

Butera KnowlessButera Knowless

Iyi ndirimbo yakorewe muri Kina Music ngo ntamuntu numwe wazanye igitekerezo cyo kuyikora muri uru rurimi cyane ko ari Butera Knowless ndetse na Nemeye Platini bose baganirije Inyarwandsa.com bemezaga ko ari ibintu bahurijeho ntamuntu wazanye igitekerezo, aha Platini yagize ati” urumva twe indirimbo yacu ya mbere nka Dream Boys yari iri mu rurimi rw’igiswahili ariko nanone  na Butera Knowless nawe yari amaze iminsi akora indirimbo zirimo ururimi rw’igiswahili bityo bakaba barahise biyemeza gukora iyi ndirimbo muri uru rurimi rukoreshwa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DREAM BOYS NA BUTERA KNWOLESS 'PESA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ubufu
  • Murangwa Kizito5 years ago
    Bavandimwe, rwose nkunda umuziki nyarwanda, ariko rero uturirimbo tw'aba badjama uba wumva tumeze ukuntu , natbwo tuba turyoshye pe
  • Bizimana Hamdan 5 years ago
    Egoko, mbega indirimbo ibishye! Ese aba bantu nta nshuti bagira ngo zibahe ibitekerezo ku kazi bari mo gukora? yabababababa, umuziki w'ubu waje mo nkongwa nka bya Bigoli pepepepe
  • Kalisa5 years ago
    Wamaheru we se niba ikubihiye urumuvugizi wabanyarwanda? Ko mbona ariwowe se ahubwo nkongwa yamunze mubwonko? Nge nabiwacu yaturyoheye hababaje ibyawe
  • 5 years ago
    Kurya bavuze ngo bahereye kugiswahili, niyo ndumva yengetse nkiyambere. Iyo siyo expectation pe, cyakoza nkaba star nibashake prom muri TZ tuzumve, merci.
  • 5 years ago
    Iraryoshye sanaaaa
  • Louise Mugumyabanga5 years ago
    Ariko abanyarwanda twararushye! Ubu iyi nayo ni indirimbo koko ngpo itugenewe?Reka nibarize nka Knowless wiha kuririmba mu rurimi atazi, aka kanya wibagiwe ya Interview y'icyongereza wakoranye na wa muzungu?nk'ubu hagize umutanzaniya muhura, wamusobanurira ute ko utazi igiswahili kandi warakiririmbye(nubwo nyine indirimbo ibishye nk'uko bisanzwe)
  • Frank5 years ago
    Indatwa 4ever intwarane 4ever nc song turabashyigikiye kbs tubarinyuma.
  • Ycee5 years ago
    Hahhhhh! arko murantangaz peee!!! mwang abimereye neza kuba ibyabo babikorana ikinyabupfur kand bakaniyubah nibyo bibatera kugira agashyari. niba mwumva itabanyuze ntag ar agahato kuyumva kuko ntawukunda kimwe nundi, nce song bavandi.





Inyarwanda BACKGROUND