‘Pesa’ ni indirimbo nshya y’itsinda rya Dream Boys ndetse n’umuhanzikazi Butera Knowless iyi ndirimbo ifite umwihariko wo kuba iri mu rurimi rw’igiswahili gusa yamaze kugera hanze aho aba bahanzi batangarije Inyarwanda ko ari impano bageneye abakunzi babo cyane ko aba ari abahanzi basanzwe banabana mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music.
Mu kiganiro na Nemeye Platini umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Dream Boys, arinabo ba nyiri iyi ndirimbo bakoranye na Butera Knowless yatangaje ko iyi ndirimbo bayikoze bivuye ku kuntu bakunze kuba bari kumwe kenshi kandi bakunze no guhurira muri studio, rero kuba bari kumwe kenshi kikaba kimwe mu byatumye uyu mushinga w’indirimbo ugerwaho.
Dream Boys
Umugambi wo gukora iyi ndirimbo mu rurimi rw’igiswahili yaba Platini wo muri Dream Boys ndetse na Butera Knowless bose bahurije kukuba barayikoze mu rwego rwo kunezeza abakunzi babo batumva ikinyarwanda kandi bo mu karere cyane ko batangaza ko bafite abakunzi benshi mu karere batari abo mu Rwanda. Icyakora nanone nkuko aba bahanzi babitangarije Inyarwanda.com ngo ikindi ni uko bazi neza ko nabanyarwanda batari bake nabo bazi uru rurimi rw’igiswahili.
Butera Knowless
Iyi ndirimbo yakorewe muri Kina Music ngo ntamuntu numwe wazanye igitekerezo cyo kuyikora muri uru rurimi cyane ko ari Butera Knowless ndetse na Nemeye Platini bose baganirije Inyarwandsa.com bemezaga ko ari ibintu bahurijeho ntamuntu wazanye igitekerezo, aha Platini yagize ati” urumva twe indirimbo yacu ya mbere nka Dream Boys yari iri mu rurimi rw’igiswahili ariko nanone na Butera Knowless nawe yari amaze iminsi akora indirimbo zirimo ururimi rw’igiswahili bityo bakaba barahise biyemeza gukora iyi ndirimbo muri uru rurimi rukoreshwa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DREAM BOYS NA BUTERA KNWOLESS 'PESA'
TANGA IGITECYEREZO