RFL
Kigali

Dream Boys bagarutse i Kigali nyuma y'igitaramo bakoreye muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/10/2018 8:56
0


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Dream Boys rigizwe na Mujyanama Claude wamamaye nka TMC ndetse na Nemeye Platini ryerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari bitabiriye igitaramo cy'ijoro ryo gusangira kw'abitabiriye inama y'abashoramari bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Kuri ubu bagarutse mu Rwanda.



Aba bahanzi mbere y'uko bahaguruka mu Rwanda byakunze kuvugwa ko bashobora kuba bagiye gutorokera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyakora ntibahwemye kwamagana aya makuru bagahamya ko bo badashobora gutoroka ahubwo ko bagiye mu gitaramo batumiwemo bagahita bigarukira mu Rwanda.

Iki gitaramo cyangwa umugoroba wo gusangira baririmbyemo wiswe EACC Trade and Investment Dinner Gala wabaye tariki 13 Ukwakira 2018. Batumiwe nk'abahanzi b'uyu mwaka nyuma y'abandi bahanzi banyuranye bagiye batumirwa muri ibi birori cyane ko atari ubwa mbere byari bibaye. TMC wo mu itsinda rya Dream Boys yakunze kumvikana avuga ko badashobora gutoroka ahubwo babaye ari abagenda bazagenda mu buryo bunyuze mu mucyo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2018 ni bwo abagize iri tsinda bageze mu mujyi wa Kigali bakubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'icyumweru bari bamazeyo. Byari byitezwe ko bagera mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 icyakora habaho gutindaho bitewe n'uko ikirere kitari kimeze neza bityo indege yagombaga kubazana biba ngombwa ko ikerererwa.

Bakigera ku kibuga cy'indee i Kanombe abahanzi bagize itsinda rya Dream boys babwiye Inyarwanda.com ko bashimishijwe n'igitaramo bakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko nanone badutangariza ko bigenze neza mu minsi iri imbere bazasubirayo gutaramirayo cyane ko ngo bahasanze abafana babo batari bake.

Dream Boys
Dream Boys
Dream Boys
Dream Boys bagarutse i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND