Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye kumvikana inkuru zivuga ko Miss Sandra Teta atakiri umukozi wa EAP(East African Promoters) kompanyi isanzwe imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda ndetse akaba ariyo inafatanya na Bralirwa gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star,mu gihe umuraperi DMS wahozemo we yagarutse.
Nyuma yaho iyi nkuru y’uko Sandra Teta atakibarizwa muri EAP igiriye hanze, abantu batandukanye bayivuzeho ibintu binyuranye yemwe na bimwe mu bitangazamakuru biyivugaho bamwe bagahamya ko kuva muri EAP kwe byaba bifitanye isano no kuba ari umukunzi w’umuhanzi Sano Dereck wo mu Active.Aha bagashingira ko ngo mu myanzuro imwe n’imwe uyu mukobwa atabasha guhishira amarangamutima ye kuri iri tsinda rya Active ibarizwamo umukunzi we ndetse ababyemeza bakavuga ko yaba abaye umukozi wa kabiri usohotsemo muri ubu buryo nyuma ya Producer Clement nawe wahoze ayikorera ariko akaza gusezererwa mu myaka ibiri ishize kubera imibanire ya hafi ye na Knowless.
Miss Sandra Teta
Nyamara n’ubwo ibi byavugwaga gutya, mu kiganiro na Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP yavuze ko kuba Miss Sandra Teta atakibarizwa muri kompanyi abereye umuyobozi ntaho bihuriye n’imibanire ye na Dereck. Aganira n’inyarwanda.com, Mushyoma Joseph uzwi cyane nka Boubou yagize ati “ Ntaho bihuriye, ni akazi bisanzwe, hari ibindi arimo bye bwite ntaho bihuriye na Dereck, ari mu bundi buzima bwe afite ibindi arimo.”
Bamwe bemezaga ko Sandra Teta yaba yavuye muri EAP kubera urukundo rwe na Dereck.N'ubwo uyu mukobwa tutabashije kumubona, umuyobozi wa EAP yahakanye aya makuru
Ku rundi ruhande Boubou abajijwe kuri DMS, umwe ma batangiranye na kompanyi ya EAP ariko akaba yari amaze iminsi atabarizwa mu Rwanda. Aha yavuze ko bishimiye ko agaruka bagakorana. Ati” DMS ni umuntu tumaze igihe dukorana n’ubwo atari ahari twarakoranaga. Yari mu bindi muri Congo ariho akora ariko ubu ari muri EAP.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO