RFL
Kigali

DJ Pius na DJ Marnaud bashyize hanze indirimbo bahuriyemo bise 'Ribuyu' yasohokanye n'amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2018 8:57
1


Dj Pius ni umwe mu bahanzi bafite izina hano mu Rwanda, uyu wamamaye cyane mu mwuga wo kuvangavanga indirimbo, kuri ubu uyu mugabo umaze igihe kitari gito mu muziki yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Dj Marnaud bayita 'Ribuyu' iyi ikaba yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo.



Iyi ndirimbo nshya Ribuyu ije ikurikira izindi Dj Marnaud yakoze mu minsi ishize dore ko uyu yinjiye mu muziki mu ndirimbo yakoranye na Active bise Bape, iyi yamamaye cyane yatumye Dj Marnaud izina rye ritumbagira cyane mu bakunzi ba muzika. iyi ikaba ari gahunda uyu musore yatangiye yo gufatanya nabahanzi gukora ibihangano bishobora gucurangwa mu tubyiniro.

DJ PIUS

DJ PIUS NA DJ MARNAUD

"Ribuyu" indirimbo nshya Dj Marnaud yafatanyije na Dj Pius yakozwe mu buryo bw'amajwi na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Iblab.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA DJ PIUS NA DJMARNAUD BISE "RIBUYU"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Ni nziza ariko imeze nkiya active beat yayo





Inyarwanda BACKGROUND