RFL
Kigali

Dj Marnaud yinjiye mu muziki akorana indirimbo na Active-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/06/2018 11:18
0


Umuziki wo mu Rwanda uko ugenda urushaho gutera imbere no kwaguka, ni nako hagenda havuka abahanzi bashya batandukanye ndetse bakanagenda bakorana n’abahanzi bamaze kubaka amazina mu kurushaho gufatanya mu kumenyekana kwabo.



Arnaud uzwi nka DJ Marnaud winjiye mu muziki ku nshuro ye ya mbere yahise akorana indirimbo n’itsinda rikunzwe cyane mu Rwanda rigizwe n’abasore batatu rya Active. Ubwo Dj Marnaud yaganiraga na Inyarwanda.com yadutangarije ko iyi ndirimbo ye na Active, ‘Bape’ ariyo ya mbere akoze ndetse anavuga bimwe mu byamugoye agera muri studio bwa mbere. Yagize ati:

Iyi ni yo ndirimbo ya mbere nakoze. Impamvu nayikoranye na Active ni uko ari abasore b’abahanga kandi burya tugirana umubano wihariye numvise ari bo twakorana indirimbo nta bandi…Bwa mbere ngera muri studio nagowe cyane n’ama note (guhuza amajwi neza n’injyana) byagoye cyane Producer bitwara igihe kirekire ariko byarangiye neza havuyemo ikintu kizima.

Dj Marnaud

Dj Marnaud yinjiye mu muziki

Dj Marnaud

Dj Marnaud yakoranye indirimbo na Active yitwa 'Bape'

Ubusanzwe nk’uko yitwa Dj Marnaud akazi ke ni ako kuvanga no gukina imiziki, ni Dj nk’uko izina rye ryitwa. Yadutangarije ko amashusho y'iyi ndirimbo ye na Active ‘Bape’ azajya hanze vuba. DJ Marnaud yatangarije INYARWANDA ko nta muntu wihariye babwiraga muri iyi ndirimbo ye na Active, ahubwo ari indirimbo yo muri Club n'ahandi abantu baba bari bashaka kubyina kuko ibyinitse cyane.

Dj Marnaud

Ubusanzwe Dj Marnaud asanzwe ari umu DJ

Kanda hano wumve 'Bape' ya Dj Marnaud afatanyije na Active







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND