RFL
Kigali

Umuraperi Didi yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Intambwe' yakoranye na Aime Bluestone-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/08/2018 17:34
0


Didi ukomeje gukora cyane umuziki we akunda bihebuje mu njyana ya Hi-Hop, ubu yashyize hanze amajwi n’amashusho y’indirimbo ye ya 2 yise 'Intambwe'.



Nsabimana Didier uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Didi iyi ndirimbo yashyize hanze ni iya 2. Iyi ndirimbo yayifatanyijemo n’umuhanzi Aime Bluestone. Intambwe ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza abantu gukora ibyiza. Muri iyi ndirimbo Didi avuga ko hari abantu baguca intege mu bikorwa byawe gusa ibyo ngo ujye ubereka ko ntacyo bikubwiye utere intambwe ukore ibyiza. Ashishikariza n'urubyiruko kandi gukora ibyiza kugeza mu bukambwe kuko u Rwanda rukeneye iterambere kandi ari bo pfundo ryabyo.

Umuhanzi Didi

Didi yashize hanze amajwi n'amashusho icyarimwe ibintu bitamenyerewe ku bahanzi bakizamuka 

Kanda hano wumve Intambwe  

Uyu muhanzi mu myaka ishize yitwaga Lendman. Kuva yahindura amazina y'ubuhanzi ashyize hanze indirimbo 2, indirimbo Intambwe ije nyuma y’indirimbo yahereyeho yitwa Ni Ryari. Nyuma y’iyi ndirimbo Didi arashyira hanze indirimbo yakoranye n'umuraperi Ama G  The Black. Iyi ndirimbo Didi yasohoye yizera ko izamugeza ku rundi rwego kandi akifuza ko yazanyura abakunzi b'umuzuki nyarwanda.

Kanda hano wihere ijisho indirimbo Intambwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND