Diamond umwe mu bahanzi bafite izina riremereye muri muzika ya Afurika yageze i Kigali mu gitondo cy'uyu wa Gatanu. Ni nyuma y'iminsi micye atangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ndetse ko mu mpera z'iki cyumweru azaba ari i Kigali.
Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz mu muziki, aje i Kigali nyuma y'iminsi micye atangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ndetse anasaba inshuti ze zituye i Kigali kumurangira inzu yagura. Nyuma yaje gutangaza ko yifuza kurangiriza iki cyumweru mu mujyi wa Kigali aho yahamagariraga abakunzi be kuza kubana nawe bakifotoza ndetse bakanasabana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo Diamond Platnumz yageze i Kigali, gusa ntiyigeze asobanurira itangazamakuru iby'urugendo rwe i Kigali dore ko yahise ajyanwa kuri Hotel kuruhukaho gato mbere yuko bimwe mu bikorwa aje gukora bitangira. Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege abamuzanye ntabwo bemereye abanyamakuru kumuvugisha ariko kandi ikizwi ni uko uyu mugabo aje mu gitaramo kiri bubere muri Convention Center kuri uyu wa Gatanu.
Usibye iki gitaramo ariko kitigeze cyamamazwa, Diamond uri kwamamaza ubunyobwa bwe bwa Diamond Karanga dore ko yaje bakaba ari bwo bamwakiriza, agombva gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Jordan Foundation kimwe n’ibindi bikorwa afite mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018.
Diamond akigera i KigaliAkigera i Kigali Diamond yakirijwe ubunyobwa bwa Diamond KarangaDiamond yahise ajyanwa ku modoka nta mwanya uhawe itangazamakuruImodoka Diamond yari yateguriwe
REBA VIDEO UBWO DIAMOND YARI AGEZE I KIGALI
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy
VIDEO: Eric Ivan Murindabigwi
TANGA IGITECYEREZO