RFL
Kigali

Diamond Platnumz yageze i Kigali–AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2018 7:35
2


Diamond umwe mu bahanzi bafite izina riremereye muri muzika ya Afurika yageze i Kigali mu gitondo cy'uyu wa Gatanu. Ni nyuma y'iminsi micye atangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ndetse ko mu mpera z'iki cyumweru azaba ari i Kigali.



Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz mu muziki, aje i Kigali nyuma y'iminsi micye atangaje ko yifuza kugura inzu mu Rwanda ndetse anasaba inshuti ze zituye i Kigali kumurangira inzu yagura. Nyuma yaje gutangaza ko yifuza kurangiriza iki cyumweru mu mujyi wa Kigali aho yahamagariraga abakunzi be kuza kubana nawe bakifotoza ndetse bakanasabana. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo Diamond Platnumz yageze i Kigali,  gusa ntiyigeze asobanurira itangazamakuru iby'urugendo rwe i Kigali dore ko yahise ajyanwa kuri Hotel kuruhukaho gato mbere yuko bimwe mu bikorwa aje gukora bitangira. Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege abamuzanye ntabwo bemereye abanyamakuru kumuvugisha ariko kandi ikizwi ni uko uyu mugabo aje mu gitaramo kiri bubere muri Convention Center kuri uyu wa Gatanu.

Usibye iki gitaramo ariko kitigeze cyamamazwa, Diamond uri kwamamaza ubunyobwa bwe bwa Diamond Karanga dore ko yaje bakaba ari bwo bamwakiriza,  agombva gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Jordan Foundation kimwe n’ibindi bikorwa afite mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018.

diamonDiamond akigera i KigalidiamondAkigera i Kigali Diamond yakirijwe ubunyobwa bwa Diamond KarangadiamondDiamond yahise ajyanwa ku modoka nta mwanya uhawe itangazamakurudiamonddiamondImodoka Diamond yari yateguriwe

REBA VIDEO UBWO DIAMOND YARI AGEZE I KIGALI


AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy

VIDEO: Eric Ivan Murindabigwi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kazina6 years ago
    umuswa ari kugenda yamamaza ubunyobwa
  • 6 years ago
    ngo umuswa!!!!!!!! sha umuntu ari gukorera amafaranga ngo numuswa ba umuswa umwihorere uzi ibyo usuzuguye ngo kuko ari ubunyobwa uzi amafaranga byamwingirije mhhhh.ahubwo ahawe karibu murwanda aze gushora imari natwe tubyungukiremo.welcome to Rwanda Mr.Diamond





Inyarwanda BACKGROUND