Mu minsi ishize umukobwa wa Diamond na Zari, Princess Tiffah yagize isabukuru maze Diamond amwifuriza ibyiza abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse ibi yanabikoze ku muhungu we na Hamisa Mobetto, aba bana bagize isabukuru mu bihe byegeranye cyane, Diamond akaba yaritabiriye ibirori by'umwe gusa muri bo.
Ku itariki 6 Kanama nibwo umukobwa wa Zari na Diamond agira isabukuru. Diamond akaba yaranyujije ubutumwa kuri Instagram ye akifuriza ibyiza uyu mukobwa we akamuhamiriza ko amukunda ndetse atanashobora kurara atamutekerejeho. Uyu mubyeyi ntiyigeze ajya kwizihiza isabukuru y’uyu mwana we, gusa yemeye gutegera abantu 30 indege bakajya muri Afurika y’Epfo mu birori by’isabukuru y’umukobwa we.
Diamond yifurije umukobwa we na Zari isabukuru nziza
Bamwe mu bo Diamond yemeye gutegera indege uretse kuba harimo abafana be, harimo n’abakinnyi ba filimi aho na Wema Sepetu yatoranyijwe mu bazagenda ariko Zari akavuga ko atabishaka na gato mu birori by’isabukuru y’imyaka itatu umukobwa we yari yujuje nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ghafla.
Diamond yifurije isabukuru nziza umuhungu we na Hamisa
Ku munsi w’ejo rero tariki ya 8 Kanama nibwo umuhungu wa Diamond na Hamisa Mobetto yagize isabukuru maze Diamond abinyuije ku rukuta rwe rwa Instagram nawe amwifuriza ibyiza birimo no kuzaba umunyamuziki nka se nakura. Mu buryo butunguranye uyu mugabo yagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe y’umuhungu we Dylan ndetse akaba yagiranye ibihe byiza n’umwana we ndetse na Hamisa Mobetto, benshi mu bakurikirana uyu munyamuziki bakaba bahise babifashe nk'aho yagaragaje uruhande aherereyeho hagati y'aba bagore babiri yatejemo umwiryane.
Reba amafoto y’ibirori by’isabukuru ya Dylan wa Diamond na Hamisa
TANGA IGITECYEREZO