RFL
Kigali

Diamond Platnumz umaze iminsi mu bibazo yahaye ubutumwa Ali Kiba wakoze ubukwe ntamutumire

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/04/2018 16:41
2


Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania ndetse no kuri Afurika muri rusange Diamond Platnumz amaze iminsi mu ruhuri rw’ibibazo byo gutabwa n’uwari umugore we ndetse no kuryozwa amashusho ahonyora umuco wa Tanzania. Yagaragaje ko yumvise ko Ali Kiba yakoze ubukwe agira ubutumwa amugenera.



Ku busanzwe Diamond Platnumz na Ali Kiba ntibumvikana n’ubwo bombi iyo bageze ku ndangururamajwi z’ibitangazamakuru babyamaganira kure. Ali Kiba ku munsi w’ejo yakoze ubukwe n’umukunzi we Amina Rikesh w’umunyakenya, ibirori byari byatumiwemo abantu batandukanye ariko batarimo Diamond Platnumz.

Image result for ali kiba wedding

Ali Kiba yakoze ubukwe mu idini ya Islam

Ubu bukwe bwa Ali Kiba bubaye mu gihe yari amaze imyaka igera kuri ibiri akundana n’uyu mukobwa, bukaba bwabereye i Mombasa. Hari abagiye bifuriza Ali Kiba umunsi mwiza n’urugendo ruhire atangiye rw’anbashakanye, Diamond nawe araza agira ati “Nabwiwe ko uyu munsi King Kiba yakoze ubukwe, mumunshyikirize indamutso yanjye, ndamwifuriza urugo ruhire, ubuzima bw’ibyishimo, amahoro n’imigisha myinshi!”

Image result for ali kiba wedding

Ali Kiba n'umugore we Amina

Benshi mu bakurikira Diamond bahise bumva ko yashakaga kugaragaza uburyo we na Ali Kiba nta mubano bafitanye ndetse ko n’urwango rubavugwaho rushobora kuba rushoboka. Diamond kandi yijunditswe n’abafana be ndetse bamwe bakamubwira banyuze mu bitekerezo (comments) ko yitesheje icyubahiro nyuma yo gutandukana na Zari. Ibyo kwitesha agaciro babishingira ku mashusho yagiye hanze ari kumwe mu buriri na Hamisa Mbetto ndetse hari n’andi mashusho yasohoye ari gusomana byimbitse n’umukobwa w’umwarabukazi. Ibi byatumye leta ya Tanzania itangira kumukurikiranaho icyaha cyo kwangiza umuco, kugeza ubu ibyangombwa bye by’inzira byarafatiriwe, ni mu gihe ari kugenda akora ibitaramo bizenguruka isi amurika alubumu ye ‘A Boy From Tandale’.

Image result for diamond platnumz

Diamond Platnumz na Ali Kiba ntibarebana neza

 Muri 2014 Diamond yashinjwe koherereza abicanyi Ali Kiba bashaka kumurasira mu rugo iwe nyamara ngo abacika asimbutse igipangu, aya makuru Diamond akaba yarayamaganiye kure.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ibintu byabaswayire uba ubona nta kigenda rwose
  • 6 years ago
    Abaswayire nabahe?muri iyi myaka haracyari abantu batekereza nkawe?





Inyarwanda BACKGROUND