RFL
Kigali

Dj Pius yamuritse album ‘Iwacu’ mu gitaramo cy'amateka yunamiyemo Radio baruhanye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2018 5:51
2


Rickie Pius Rukabuza, bakunze kwita Deejay Pius yanogeje urugendo yari amaze iminsi ategura anatekereza rwo kumurika album ‘Iwacu’. Ni umunsi w’amateka kuri we, umusigiye ibyishimo bidasaza yasangiye n’abakunzi be kugeza ku bitabiriye igitaramo cye bashakaga kureba abandi bahanzi yatumiye bamufashije.



Deejay Pius yamuritse ku mugaragaro Album ‘Iwacu’ yazingiyeho indirimbo zitandukanye yaba izo yashyize hanze n’izindi azajya ashyira hanze uko iminsi yicuma. Ni igitaramo yafashemo umwanya yunamira inshuti ye magara yatabarutse, Radio, avuga ko baruhanye mu rugendo rw’umuziki, ikirenze kuri ibyo ngo yanamukoreye indirimbo. Yavuze ko yabuze inshuti nyinshi muri uyu mwaka yakundaga.

Jack B niwe wabimburiye abandi bahanzi:

Iki gitaramo cyafunguwe na Rugamba Jack wamamaye nka Jack aho yageze ku rubyiniro ku isaha ya saa tatu n’iminota 22. Uyu muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Ndabaruta' n’izindi. Yateye indirimbo 'Diaspora' abanza kubaza niba hari umudiaspora uri muri salle, abasore bayobotswe na manyinya bati ari hano, abandi bati ni ‘uyu’. Jack yaserutse yambaye agapira ku mukara, ipantalo y'umukara n'inkweto z'umukara umusatsi yakaraze. Yanyuzagamo akabyina nk'ikirango kuri we.

Umuhanzikazi Babo nawe yigaragaje:

Umunyarwenya Arthur Nkusi wari umushyushyarugamba yahamagaye ku rubyiniro umunyamuziki Babo usanzwe wibereye i mahanga.  Uyu mukobwa yaserutse yambaye ingofero y'umweru izengurukijeho ibara ry'umukara. Yari yambaye agapira k'umweru kanditseho Fils, agakabutura gato k'umukara kagaragaza intege, amasogosi y'umweru n'inkweto z'umukara.

Yaririmbye mu buryo bwa Playback aririmba nyinshi mu ndirimbo ze harimo n'iyo yakoranye na Urban Boys ' Ich Liebe Dich. Uyu mwana w'umukobwa yanyuzagamo akabyinana n'itsinda ry’abakiri bato bari bambaye imipira y'umutuku n'amapantalo y'umukara bafungiyeho ingofero ku rukenyerero. Yasoje, agira ati 'Thank you' akomerwa amashyi.

Dj Shooter na Nep Djs bacurangira abafana:

Akimara kuva ku rubyiniro, DJ Shooter usanzwe ukorera akazi muri Uganda yavangavanze umuziki mu gihe kingana n'iminota 30. Yakiriwe n’itsinda rya Nep Djs ryavangavanze umuziki wiganjemo uwo muri Afurika y'Uburasirazuba.

Neptunez Band imaze kuba ubukombe mu gukorana n’abanyamuziki benshi:

Aba n’abo bakorewe mu ngata na Neptunez Band yageze ku rubyiniro saa yine zuzuye. Neptunez Band; ni itsinda ry'abanyamuziki batatu n'abacuranzi batanu. Umusore w’ibigango wari ufite umwirongi yacuranze indirimbo ya Israel Mbonyicyambu yitwa 'Ku marembo y'ijuru'. Yavugijwe umwirongi aherekezwa n'ibindi bicurangisho by'urwunge nta jwi ry'uririmba ryumvikana bisendereza akanyamuneza k'abitabiriye iki gitaramo.

Jules Sentore yataramye bya kinyarwanda:

Jules Sentore yaserutse gitore, Arthur yari amaze kuvuga ko uyu musore akora injyana ya Reggae abivanga n'umudiho wa kinyafurika. Sentore winjiye akomerwa amashyi, yinjiye yambaye ipantalo yijimye, ishati y'umukara, amataratara  n'isaha ku kubok. Yahereye ku ndirimbo ye 'Warakoze Mana' yaririmbye mu buryo bwa Live akomereza ku ndirimbo ye 'Sine ya Mwiza', iyi yayiteye bacye batega amabako.

Umuhanzikazi Jody Phibi yakoze uko ashoboye ashimisha abafana:

Arthur yavuze ati “Ni mwiza kandi yahagarariye u Rwanda ahantu henshi uwo nta wundi ni Jody Phibi." Uyu mukobwa yahise ahabwa ikaze, yinjiye yambaye agakabutura gaciye ku mavi gasobotsemo akandi k'umukara.

Yari yambaye agapira ku mukara n'inkweto z'umukara, umusatsi yarekuye utambarijemo ikamba. Yahereye ku ndirimbo ye 'Madina' yacuranzwe kuri Radio, TV no mu tubyiniro dutandukanye. Yakomereje ku ndirimbo 'Ndacyashidikanya' zose yaziririmbye mu buryo bwa Live azamurirwa amaboko n'abafana. Ku ndirimbo ya Gatatu yasabye umuhanzi Rabadaba kumusanga ku rubyiniro baririmba indirimbo 'Body' bakoranye.

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin:

Ati “Ni umuvandimwe wanjye, yatangiye umuziki muri 2012 yakoze byinshi nan'ubu. Ndabasabye rwose mumfashe kumwakira.” Niko Arthur yavuze yakira ku rubyiniro Uncle Austin, winjiriye ku ndirimbo 'Everything' yakoranye na Meddy, yayikoze  Playback yayo.

Uyu muhanzi yaserutse yambaye akagofero k'umukara mu mutwe yagahengetse, ishati y'uruvangitirane rw'amabara, ipantalo y'umukara n'ibihogo by’inkweto. Yakomereje ku ndirimbo 'Ndagukunda nzapfa ejo' asoza abyinishije benshi bari bakomeje kwifata kugeza kubamaze kuyobokwa na manyinya.

Bruce Melodie wegukanye PGGSS8 nawe yaririmbye:

Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro avuga ko mu buzima busanzwe atari umunywi ndetse ngo si umusinzi, yabivugaga mu ndirimbo ye 'Ikinya' yatumbagije izina rye. Melody yari yambaye inkweto y'umweru, ipantalo n'ishati ari umukara na sheneti mu ijosi n'isaha ku kuboko utibagiwe n'amataratara, umusatsi yakaraze n'uturongo yaciyemo.

Yakomereje ku ndirimbo 'Ntakibazo' ihagarariye umuziki nyarwanda muri iyi minsi. Yayiririmbye yunganirwa n'abafana mu buryo bw'amajwi n'umudiho. Benshi banyuzwe n'umuziki w'uyu musore bamufasha kubyina iyi ndirimbo, mu buryo bumaze kumenyerwa na benshi yabaye nk'umuhereza aharira abafana baririmba iyi ndirimbo imaze gucengera mu mitwe ya benshi. Yaririmbye kandi mu buryo bwa Live 'Emberra zo' yakoranye n'umwamikazi Sheebah Karungi wa Uganda.

Abahanzikazi Charly&Nina banyuze benshi:

Charly& Nina nabo baserutse bahera ku ndirimbo 'I do' bakoranye na Bebe Cool. Bakomereje ku ndirimbo yabo bise 'Zahabu'. Bahise bahamagara 'Big Farious' ku rubyiniro arabasanganira. Farious yabasanze baririmba indirimbo bakoranye 'Indoro' yatumye benshi batangira guhanga amaso aba bakobwa.

Big Farious yakumbuje bya bihe benshi:

Big Farious yasigaye ku rubyiniro ahera ku ndirimbo 'Ndakumisinze', akomereza ku ndirimbo 'Konzi'. Yari yambaye ipantalo y'umukara, inkweto y'umweru, ishati y'amabara arenga atatu yageretseho n'amataratara umusatsi yakaraze.

Pallaso ageze ku rubyiniro yaririmbaga avuga Kigali Rwanda. Yari yambaye imyenda yiganjemo ibara ry'umukara, yaririmbaga inkumi zivuza akururu. 'Twatoba' yakoranye na Davido yahagurukije benshi, amashusho n'amafoto arafatwa hagati y'abakundana. Ageze ku ndirimbo 'Aamaso' akaruru n'ibyishimo byazamutse mu bakunzi b'abahanzi. Nabo bati "Murakoze Cyane. Asante iwacu”. Bakomereje ku ndirimbo 'Talk Talk', 'Magnetic'zose baririmbye mu buryo bwa Play Back.

Deejay Pius niwe wari utahiwe:


Abakobwa babiri n'abasore babiri babanje kumutegurira urubyiniro. Yaserutse yambaye ingofero y'urugara, Shenete nyinshi zitambirije ijosi, amataratara, isaha ku kuboko, impeta ku rutoki, ipantalo n'ishati biri mu ibara rya shokora n'inkweto n'uko.

Yahereye ku ndirimbo 'Iwacu' yitiriye Album ya mbere yamuritse. Iyi ndirimbo yayirimbye abantu bose bahagaze. Indirimbo ya kabiri yitwa 'Amaganda' yayiririmbye afashwa byihariye n'ababyinnyi bo muri Uganda (Umusore umwe n'abakobwa babiri) batigisaga umubyimba byanyuze benshi, DJ Pius akomerwa amashyi.

Pius yagize ati 'Mwakoze kuza..Iyi ni Album yanjye nkoze bwa mbere. Ntabwo byoroshye guhuriza hamwe abantu ibihumbi nka mwe. ' Asoje kuvuga, yakomewe amashyi abandi bavuza akaruru. Yaririmbye indirimbo 'Urihariye' iri ku mwanya wa Gatandatu kuri Album wabonaga itari izwi, nawe yavuze ko azi impamvu cyane ko atarayishyira hanze.

Yaririmbye kandi 'Show Me Love' iri ku mwanya wa 10 kuri CD. Yavuze ko atunganya album yibutse no gushimira Imana yamukoreye ibihambaye mu buzima bwe bwose. Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y'ishimwe rikomeye umuntu yagira ku Mana. Ni indirimbo kandi itaka inaha Ikuzo Imana. Yanaririmbye iyi ndirimbo avuga ko yayituye Inshuti ye 'Radio' yitabye Imana muri Gashyantare 2018.

Ati "Muri uyu mwaka nabuze Inshuti nyinshi. Iyi nayituye inshuti yanjye Radio." Mu gace k'iyi ndirimbo hari aho DJ Pius agira ati 'Muze mwese dusangire ubuzima bushira. ' Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa 12 kuri Album ye. Yakomereje ku ndirimbo 'Play it again' yakoranye n'itsinda rya Good Lyfe.

Umushyushyarugamba yari Nkusi Arthur

Nyuma ya Kigali, Iki gitaramo cyo kumurika Album ‘Iwacu’ ya Dj Pius kirakomeza kuri uyu wa Gatandatu aho kigomba kubera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abafana banyuzwe

REBA UKO DJ PIUS YITWAYE KURI STAGE MU GITARAMO CYE 


REBA UKO JACK B YITWAYE KURI STAGE MU GITARAMO CYA DJ PIUS


REBA UKO BIG FIZZO YITWAYE KURI STAGE MU GITARAMO CYA DJ PIUS


REBA UKO SENTORE YITWAYE KURI STAGE MU GITARAMO CYA DJ PIUS


REBA UKO CHARLY NA NINA BITWAYE KURI STAGE 


REBA UKO CHAMELEONE YITWAYE KURI STAGE MU GITARAMO CYA DJ PIUS


VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com

AMAFOTO:CYIZA Emmy-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ko mutavuga ko yabuze abantu
  • Mimi5 years ago
    Incwiiiii yo disi angel ( madam wa Pius) nawe yarahari ndabikunze





Inyarwanda BACKGROUND