RFL
Kigali

Davis D yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Henessy’ yakoranye na Bull Dogg- VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2018 9:36
1


Mu minsi ishize nibwo Davis D yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Henessy’ iyi ikaba ari indirimbo yakoranye n’umuraperi Bull Dogg banabanye igihe kinini mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7, kuri ubu aba bahanzi bamaze gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo bari baherutse gukorana.



Usibye iyi ndirimbo ariko Davis D yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi ishize yari ahugiye mu gukora cyane kuri Album ye ya mbere yamaze kurangiza akaba yaratangiye imirimo yo gukorera indirimbo ziriho amashusho ari nako azimenyekanisha ahereye kuri iyi yakoranye na Bull Dogg.

Davis D aganira na Inyarwanda.com yemeje ko muri 2018 ateganya gukora igitaramo cyo kumurikira abakunzi ba muzika Album ye amaze kurangiza igihe azaba arangije gufata amashusho yazo ndetse zimwe yarazamamaje ku buryo yizeye ko zizaba ziri mu zikunzwe mu gihugu.

davis dDavis D 

Amashusho y’iyi ndirimbo nshya ‘Henessy’ ya Davis D na Bull Dogg yakozwe na Bagenzi Bernard usanzwe akorera abahanzi benshi amashusho y’indirimbo akaba n’umujyanama wihariye was Davis D.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'HENESSY' YA DAVIS D NA BULL DOGG


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice6 years ago
    Ariko mwagiye mushaka ababandikira indirimbo, gusubiramo ijambo rimwe ntabwo uba wumva biri boring mumatwi yawe, uziko muri 30seconds mpise mba bored nkahita nsimbuka nkajya kugace ka Bull Dog





Inyarwanda BACKGROUND