Kigali

Davis D urangije Album yatangiye gushyira hanze indirimbo ziyiriho ahera ku yo yakoranye na Bull Dogg–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2017 17:49
0


Davis D ni umwe mu bahanzi bamaze kuzamura izina ryabo mu ruhando rwa muzika nyarwanda, uyu musore mu minsi ishize yasaga n'ucecetse cyane ko atari aherutse gushyira hanze indirimbo bityo bamwe bagatekereza ko yaba ari kugenda abivamo gahoro gahoro nubwo atari byo nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yari azanye indirimbo ye nshya.



Indirimbo nshya Davis D yashyize hanze ni iyo yise ‘Henessy’, akaba yarayikoranye na Bull Dogg umwe mu baraperi bubashywe hano mu muziki nyarwanda ndetse aba bahanzi bombi bakaba baherukanaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7. Davis D aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko iyi ndirimbo ye ari iya mbere ashyize hanze muri nyinshi amaze gukora. Yakomeje avuga ko imirimo yo kuyifatira amashusho yayirangije igisigaye akaba ari ukuyashyira hanze.

davis dDavis D wamaze kuzuza album ye 

Usibye iyi ndirimbo ariko Davis D yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi ishize yari ahugiye mu gukora cyane kuri Album ye ya mbere yamaze kurangiza akaba yaratangiye imirimo yo gukorera indirimbo ziriho amashusho ari nako azimenyekanisha ahereye kuri iyi yakoranye na Bull Dogg.

Davis D aganira na Inyarwanda.com yemeje ko muri 2018 ateganya gukora igitaramo cyo kumurikira abakunzi ba muzika Album ye amaze kurangiza igihe azaba arangije gufata amashusho yazo ndetse zimwe yarazamamaje ku buryo yizeye ko zizaba ziri mu zikunzwe mu gihugu.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO HENESSY YA DAVIS D NA BULL DOGG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND