Muri iyi minsi abahanzi banyuranye bari gushyira hanze indirimbo ku bwinshi uwari utahiwe ni Christopher wari umaze iminsi yamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Simusiga’. Kuri ubu Christopher yamaze gushyira hanze amashusho yayo yasohokanye n’indirimbo.
Uyu muhanzi wari mu bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 7 ndetse akabasha no kwegukana umwanya wa kabiri, kuri ubu yahaye abakunzi be indirimbo nshya ‘Simusiga yanasohokanye n’amashusho yayo.
Iyi ndirimbo nshya ya Christopher igiye hanze ikurikira ‘Ijuru rito’ yitiriye Albume ye aherutse kumurikira abakunzi be. Iyi ndirimbo ye nshya ni yo ashyize hanze ya mbere nyuma yo kuva mu irushanwa rya PGGSS7.
TANGA IGITECYEREZO