RFL
Kigali

Christopher, Dj Pius na Uncle Austin bongewe mu bazaririmbana na Harmonize ugiye kuza mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/02/2018 9:05
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hari gutegurwa igitaramo gikomeye byitezwe ko kizagaragaramo abahanzi bo mu Rwanda bakomeye ndetse na Harmonize umwe mu bahanzi bakunzwe muri aka karere uyu akaba umusore ukorana na Diamond mu nzu itunganya muzika ya Wasafi Record, kuri ubu imyiteguro y’iki gitaramo abari kugitegura bayigeze kure.



Mu minsi ishize twabamenyesheje ko imyiteguro y’iki gitaramo kizazamo Harmonize igeze kure ndetse bigatangazwa ko abandi bazakigaragaramo ari Safi Madiba na Marina bo mu nzu ya The Mane ndetse icyo gihe twabagejejeho  umubare w’abahanzi bo mu Rwanda bazataramira muri iki gitaramo wari ukomeje kwiyongera cyane ko uretse ababarizwa muri The Mane hari nhanatangajwe  abandi bahanzi batanu bo mu Rwanda banakomeye bazataramira abantu muri iki gitaramo.

Kuri ubu abahanzi bamaze kwiyongera cyane ko abamaze kwemezwa ko bazitabira iki gitaramo ari Safi Madiba, Marina ndetse na Harmonize uzaba yaturutse muri Tanzania,hakiyongeraho; Active Group, Yvan Buravan, Riderman, King James ndetse na Queen Cha ndetse nanone Uncle Austin, Dj Pius na Christopher bamaze kwemera kuzaririmba muri iki gitaramo nkuko twabitangarijwe na Bad Rama umuyobozi wa The Mane.

the mane

Igitaramo cya The Mane

Iki gitaramo cyo kumurika ku mugaragaro inzu ya The Mane ndetse no kwereka abafana abahanzi bayikoreramo barimo Safi Madiba ndetse na Marina byitezwe ko kizaba tariki 23 na 24 Werurwe 2018 mu mujyi wa Musanze ndetse na Kigali, aha i Musanze bakaba bazahataramira tariki  23 Werurwe 2018 muri stade ya Musanze, mu gihe mu mujyi wa Kigali ari tariki 24 Werurwe 2018 mu ihema rya Camp Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND