RFL
Kigali

Charmant umuhanzi nyarwanda wiga mu Budage yifashishije Gisa mu kumvikanisha impano ye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/04/2016 16:08
1


Abinyujije mu mushinga w’indirimbo yitwa “Ubuzima “ umuhanzi w’umunyarwanda wiga mu gihugu cy’Ubudage, Charmant yifashishije Gisa cy’inganzo mu rwego rwo kumvikanisha impano ye muri muzika nyarwanda.



Nyarwaya Charmant ufite imyaka 20 y'amavuko, ni umusore ukora ijyana ya Hip Hop akaba aririmba mu ndimi enye, zirimo igifaransa, ikinyarwanda, icyongereza n’ikidage.  Uyu musore kandi ngo aririmba kugira ngo yubake  urukundo hagati y’abantu akabereka ko turi umwe.

Nkuko abitangaza Charmant  arangije kwiga muri private commercial School akaba ajyiye kujya muri kaminuza  kwiga  imibare na Theologie. Uyu musore kandi akunda umupira w’amaguru niwe watoje mushiki we Babo gukina Football no kuririmba.(uyu ni umwana muto umaze iminsi inaha wakoranye indirimbo na Urban Boyz).

charmantCharmant na Gisa muri video ya "Ubuzima"

Charmant indirimbo ye yambere yayikoranye na Gisa yitwa “ubuzima” kuri ubu ikaba yasohokanye n'amashusho yayo, mubyo uyu muhanzi yatangarije inyarwanda.com ni uko  afite indi ndirimbo  yitwa “Je suis fiere d’etre noire” izasohoka vuba.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO UBUZIMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kagoyire egidia7 years ago
    nibyiza cyaneee bakomerezaho dukeneye ko bazaza no kuyitwereka mugihugu cyacu cyurwanda ndetse bagaha ubutumwa abanyarwanda bujyanye no kwivana mubukene.murakoze turabakunda o





Inyarwanda BACKGROUND