Abinyujije mu mushinga w’indirimbo yitwa “Ubuzima “ umuhanzi w’umunyarwanda wiga mu gihugu cy’Ubudage, Charmant yifashishije Gisa cy’inganzo mu rwego rwo kumvikanisha impano ye muri muzika nyarwanda.
Nyarwaya Charmant ufite imyaka 20 y'amavuko, ni umusore ukora ijyana ya Hip Hop akaba aririmba mu ndimi enye, zirimo igifaransa, ikinyarwanda, icyongereza n’ikidage. Uyu musore kandi ngo aririmba kugira ngo yubake urukundo hagati y’abantu akabereka ko turi umwe.
Nkuko abitangaza Charmant arangije kwiga muri private commercial School akaba ajyiye kujya muri kaminuza kwiga imibare na Theologie. Uyu musore kandi akunda umupira w’amaguru niwe watoje mushiki we Babo gukina Football no kuririmba.(uyu ni umwana muto umaze iminsi inaha wakoranye indirimbo na Urban Boyz).
Charmant na Gisa muri video ya "Ubuzima"
Charmant indirimbo ye yambere yayikoranye na Gisa yitwa “ubuzima” kuri ubu ikaba yasohokanye n'amashusho yayo, mubyo uyu muhanzi yatangarije inyarwanda.com ni uko afite indi ndirimbo yitwa “Je suis fiere d’etre noire” izasohoka vuba.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO UBUZIMA
TANGA IGITECYEREZO