RFL
Kigali

Charly&Nina bashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'Turambarana' bakoranye na Social Mula

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/11/2014 16:17
4


Itsinda ry’abahanzikazi Charly&Nina bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Turambarana’ bafatanyijemo na Social Mula basanzwe babarizwa mu ihuriro rimwe rya Decent Entertainement riyobowe na Muyoboke Alex na mugenzi we Dj Theo.



Nyuma y’amezi macye ashize iri tsinda ry’aba bakobwa rivutse, bakaba babashije gushyira ahagaragara amashusho  yabo ya gatatu. Iyi ndirimbo iherekejwe n'amashusho yayo ikaba ije ikurikira izindi ebyiri zisanganywe amashusho ari zo ‘Ngwino’ na ‘Mapenzi’.

Charly na Nina barimo bagaragaza ingufu n’ubushake mu bikorwa byabo bya muzika, bakaba baherutse kudutangariza ko batangiye gutegura album yabo ya mbere ndetse bafite imishinga myinshi muri studio, aho barimo bagenda bakorana n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse no mu karere.

Reba amashusho y'indirimbo 'Turambarana'

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugabo justin9 years ago
    Sha muribeza mufise ijwi ryiza mufise mukankwa ha bien mufise ibijambe sawa mufise taye muzuri mama mufise mufise mufise noronka number zanyu gute ga bakobwa beza mufise vyose vraiment.
  • umufana nyawe9 years ago
    Nyamara iri titsinda rifite vision maze kubona video zabo 3 kabebe niyitonde abe azinga utwe kuko imiririmbire ntaho yabacikira big up kuri charly n nina big up social mula wowe uri danger kabisaaaa
  • unknown9 years ago
    amajwi meza kbsa gusa indirimbo ntamwihariko ifite kuburyo wayumva rimwe ukajyenda ikaza kwigarura mumutwe wawe bahuze amajwi nuko indirimbo yaryoha
  • umufana nyawe9 years ago
    Nyamara iri titsinda rifite vision maze kubona video zabo 3 kabebe niyitonde abe azinga utwe kuko imiririmbire ntaho yabacikira big up kuri charly n nina big up social mula wowe uri danger kabisaaaa





Inyarwanda BACKGROUND