RFL
Kigali

Bwa mbere Urban Boys ya babiri igiye gukorera igitaramo hanze y’umujyi wa Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2018 10:51
1


Itsinda rya Urban Boys ni rimwe mu matsinda yubashywe hano mu Rwanda icyakora mu minsi ishize iri tsinda rikaba ryaraje kuzamo ibibazo byatumye ritandukana n’umwe mu bahanzi baribarizwagamo ariwe Safi Madiba, aha rikaba ryarasigaranye Nizzo ndetse na Humble Jizzo ubu bari kurwana no kwemeza abakunzi babo ko ntaho itsinda ryagiye.



Mu minsi ishize aba bahanzi baganirije umunyamakuru wa Inyarwanda ku mushinga mushya wa Studio bari bujuje iyi ikaba igomba kubafasha gukomeza gukora indirimbo zabo, kuri ubu aba bahanzi bamaze no gusubukura ibitaramo byo kwegera abakunzi babo aho bamaze gukorera ibitaramo bibiri mu mujyi wa Kigali kuri ubu abatahiwe ni abafana ba Urban Boys bo mu karere ka Musanze.

Urban Boys

Igitaramo Urban Boys igiye gukorera mu karere ka Musanze

Iki gitaramo Urban Boys igiye gukorera i Musanze kizabera mu kabyiniro ka River Side Bar, aha abazitabira iki gitaramo bazaba bacurangirwa umuziki na Dj Phil Peter. Iki gitaramo byitezwe ko kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018 aho kwinjira bizaba ari 2000frw. Usibye Urban Boys hakazaririmba kandi abandi bahanzi nka MAYLO ndetse n’itsinda rya Uniik Music bakorera muzika i Musanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lingo5 years ago
    hhhhhhhh nagitaramo cyanyu kitarimo madiba niwe wabashyushyaga on stage. hhhhh nitaona venye nizzo atakua akiangalia hapo kwa stage bila safi??





Inyarwanda BACKGROUND