RFL
Kigali

Butera Knowless yashyize hanze amashusho ya ‘Ujya unkumbura’ – YIREBE HANO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/03/2017 17:39
8


Nyuma y’iminsi micye ishize indirimbo ye ‘Ko nashize’ yujuje miliyoni y’inshuro imaze kurebwa kuri youtube, kuri ubu umuhanzikazi Butera Knowless yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Ujya unkumbura’ yayobowe ndetse itunganywa na Meddy Saleh muri Press It.



Hari hashize ukwezi n’iminsi micye Butera Knowless ashyize ahagaragara iyi ndirimbo aho yayisohoranye n’amagambo ayigize(Lyrics video), ndetse kubera uburyo yagaragaraga hari abibwiraga ko nta yandi mashusho izakorerwa. Benshi bari bategerezanyije amatsiko kureba uburyo azitwara mu mashusho nyuma yo gushinga urugo akanibaruka imfura ye.

Butera Knowless

Uretse inkuru y’ibyo aba aririmba(script) igaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi hari n’igice agaragaramo abyina atigisa ibice by’umubiri we afatanije n’irindi tsinda ry’inkumi baba barikumwe. 

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Ujya unkumbura' 

Ni yo ndirimbo ya mbere y’amashusho Butera Knowless akoze muri uyu mwaka, uyu muhanzikazi akaba avuga ko yizera gukomeza gukora ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru muri uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aime 7 years ago
    Nice one knowles, akazi keza cyane
  • Mahoro Gogo7 years ago
    Abanyamakuru!!!!!!!!! inkuru nunva ko Knowless yabye umwana utuzuye nibyo?????????
  • Kaly7 years ago
    Wowwwwwwww butera buteraaaaaaaaaaaaaaa ni bakureke kabisa urarenze. Nice video. Gusa iyi video inyeretse ko wagafashe kuko iragaragaramo ubushobozi n'umwanya rwose keep it up gal
  • Ange7 years ago
    Nice video indeed.keep it up
  • yawe7 years ago
    ewe nta kigenda ukurikije izo abandi bamaze iminsi basohora nka no body ya paccy na face to face ya Ch na Nina iyi ni isanzwe rwose
  • nunu7 years ago
    Hahahaha ibigoryi gusa umwana utuzuye?!!! Hanyuma se nimba atuzuye umwuzuze?? Hanyuma abantu bavuga ayabo koko!! Nubwo tutazi igihe yayiterewe se wabona ga iriya nda ariyamezi angahe koko ariko ubu cucu ntibwari gutuma ubibona, ubonye niyo uvuga ko yarengej igihe, ishyari niryo riba riba vugisha gutyo Dore ko ntacyiza muba mushaka kumva kumuntu!! Congz rata kabebe !!! Akazi wakoze nikeza cyane.
  • 7 years ago
    Meddy saleh asigaye anyemeza kweli
  • 6 years ago
    aer you from kirundi





Inyarwanda BACKGROUND