RFL
Kigali

Bull Dog yaryumyeho abajijwe irengero rya Stone Church mukeba wa Tuff Gangs

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:3/06/2016 10:16
3


Umuraperi Bulldog wamenyekanye abarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs ubu ritakibarizwa mu ruhando rwa muzika kubw’ubushyamirane no kutumvika nyuma agatangiza itsinda ryitwa Stone Church iri tsinda naryo ritakigaragaza,abajijwe impamvu ritigaragara byarangira aryumyeho.



Bulldog cyangwa se Ijisho ry’uruvu,yatangije itsinda rishya ry’abaraperi Stone Church nyuma yo gutandukana na bagenzi be bari bagize itsinda rya Tuff Gangs. Iri tsinda rimaze gushyira ahagaragara ibihangano nka Ndakuzi,Imirimo,Ndi nigga n’izindi.

Bulldog

Bull Dog wabuze igisubizo ubwo yabazwaga ibya Stone Church

Iri tsinda riheruka guhura n’uruva gusenya mu karere ka Muhanga ahitwa “Terrace Bar”,ubwo bashyamiranaga na nyiri akabari bivuye ku kutumvika mu kwishyuza abitabiriye igitaramo cyari cyahabereye dore ko Boss w'ako kabari atifuzaga ko bishyuza abakiriya kandi bo bashaka kwishyuza, byaje kubakururira igihombo kidasanzwe.

Abenshi mu bakunzi babo bemeza ko iri tsinda ryari rizamukanye imbaraga byarangiye basa nkabatagihuriza hamwe imbaraga biturutse ku bwumvikane buke bukunze kubaranga.

Rutikanga Joel umwe mu bakunzi ba Stone Church,kuri uyu wa Kane mu kiganiro na Inyarwanda.com yagaragaje agahinda aterwa n’imikorere y’amwe mu matsinda ya muzika nyarwanda aba ariho ku izina gusa.

stone

Abagize itsinda rya Stone Church ryatangiye gutatana

Ati:”Mumbarize Bulldog Stone Church yarahagaze cyangwa yagize ikindi kibazo,ubu se ntibaba batubihiriza kabisa?Numvise Stone Church ije nshimishwa no kuba habonetse irindi tsinda ry’abaraperi baje gusimbura Tuff Gangs,none….,byose ni kimwe.”

Bulldog agejejweho ubu butumwa,igitangaje yirinze kugira icyo abivugaho aryumaho birangira ahigimye ati 'Huhguuuu' bigaragara ko yabuze icyo asubiza. Akenshi mu ruhando rwa muzika nyarwanda niko havuka amatsinda ariko igitangaje uko avuka ni nako agenda adasezeye.Urugero ni nka Familly Swad,The Brothers n’ayandi.

Kanda hano wumve indirimbo yabo yakunzwe Ndi Inigga

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Bapfuye bahagaze aba
  • bradock7 years ago
    ntacyo wabona yavuga kuko baramuhemukiye nzajya kunywa mugo benshi bita ibati Green rigiye kumwica fire man asigaye areba ahumbiza nawe ntakindi kandi Buda ntacyo afata SO baramuhemukiye kandi basekaga p fla none basigaye barirwanira Thé Ben tabara murumuna wae bitararangira ibati we ritumazeho aba raper kabisa
  • stam7 years ago
    Dog yararangiye kbsa ntanganzo fire byaramucanze green woe nibatabare nuko baraducitse erega pfa nimana yurwanda arashoboye pee afite support kiyabo bakoboyi muri media yabica too





Inyarwanda BACKGROUND